Reading: Ni iki kiri gutuma Chryso asohora indirimbo nyinshi mu gihe gito

Ni iki kiri gutuma Chryso asohora indirimbo nyinshi mu gihe gito

didace
By didace 2 Min Read

Nta gushidikanya ko Chryso NDASINGWA ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo gutangaza ko ari gutegura igitaramo cya Pasika yise Easter Experience, kizaba tariki ya 20 Mata 2024 muri Intare Arena, uyu muhanzi yaciye agahigo kuko ari we muhanzi wasohoye indirimbo eshatu mu kwezi kumwe muri iki kiragano gishya cy’abahanzi.

Akenshi usanga abahanzi bategereza igihe kinini hagati y’indirimbo n’indi, byibura hagashira ukwezi, bamwe bakavuga ko babikora kugira ngo indirimbo basohoye ibanze ikore umurimo wayo. Ibi bitandukanye na Chryso, we yasohoye indirimbo eshatu mu kwezi kumwe.

Mu kiganiro gito yagiranye na Sion.rw, Chryso NDASINGWA yasobanuye impamvu asohora indirimbo nyinshi mu gihe gito. Yagize ati:

“Gutanga ubutumwa ku gihe ni ingenzi, kandi buri ndirimbo ifite aho ihurira n’icyo Imana iri gukora muri iki gihe! Rero sinshaka gutinza ijambo ryayo.”

Uyu muhanzi yanavuze ko ibi bifite aho bihuriye n’igitaramo ari gutegura, aho ashimangira ko gusohora indirimbo nyinshi bimufasha gukomeza kugumisha abantu mu mwuka w’igitaramo. Ati:

“Nifuza ko abantu bajya mu mwuka w’ibyo tuzahimbaza. Erega tugomba no gushimira Imana mbere y’igihe!”

Yanibukije bagenzi be kudategereza igihe kirekire mbere yo gusohora indirimbo. Ati:

“Gukorera Imana nta gutinya! Abandi barabitinya, ariko njye nzi uwo niringiye. Iyo Imana iguhaye umurimo, iguha n’imbuto yo kuwukora.”

Yakomeje agaragaza ko ijambo ry’Imana baba bahawe ritagomba gutinda kugera kuri uwo ryagenewe.

Mu gusoza ikiganiro, Chryso yongeye kuvuga ku ndirimbo ye nshya yise “As I Know You More”. Ati:

“Ni ukuri, iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye kandi bijyanye n’igihe turimo, cyane cyane ko igitaramo kiri hafi.”

Yashishikarije abantu kuyumva kuko ikubiyemo amagambo afasha umuntu kwegerana n’Imana.

Ku wa 15 Mutarama 2025, Chryso yakoranye na Rachel indirimbo “Nzakujya Imbere”. Ku wa 6 Gashyantare 2025, yasohoye indi ndirimbo yise “Iyo Mana”. None ku wa 5 Werurwe 2025, asohoye indirimbo nshya yise “As I Know You More”.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Amourkare Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *