Reading: Yahanganye n’Imana bituma abantu benshi bahaburira ubuzima

Yahanganye n’Imana bituma abantu benshi bahaburira ubuzima

admin
By admin 3 Min Read

Muri Bibiriya harimo inkuru y’Abisirayeli na Farawo muri Egiputa igaragara mu gitabo cyitwa Kuva. Ni inkuru ivuga ukuntu Imana yatumye Mose kuri Farawo ngo arekure ubwoko bwa Israel, ariko Farawo ayibera ibamba.  Mubyukuri nubwo izi nkuru zivuga Farawo ntago zigaragaza Farawo uwo Ari we.

Ubundi Farawo ni izina ryahabwaga umwami wese wa Egiputa. Bivuzeko iyo wimaga ingoma, ku izina ryawe bahitaga bongeraho Farawo. Bisobanuye ko Farawo Atari izina bwite ry’umuntu. Urugero : hari Farawo Khufu wayoboye Egiputa muri 2589 – 2566 mbere y’uko Yesu avukira mu isi. Hari na Farawo Cleopatra  wayoboye Egiputa 51 – 30 mbere ya Yesu, akurwaho no guhanguka kwa Egiputa. None ubwo harasigara kwibaza ngo ” ninde mwami wariho muri Egiputa , agatinyuka guhangana n’Imana kugeza aho Imana yabateje ibyago icumi bikomeye, ndetse abandi bagashirira mu nyanja?

Izina ry’uwo Farawo ntabwo ryatangajwe muri Bibiliya, ariko amateka yerekana ko bishoboka ko icyo gihe yaba yari Ramses II wari uyoboye ubwami bwa Egiputa igihe ibi byose byabaga.

Farawo Ramses II, cyangwa Ramses wa Kabiri, ni umwe mu bami bakomeye kandi b’ibihangange mu mateka y’ubwami bwa Egiputa ya kera. Yabaye umwami wa Egiputa hagati y’umwaka wa 1279 ageza muri  1213 Mbere ya Yesu, bituma aba umwami wa 19  mu mateka ya Egiputa. Ramses II azwi cyane kubera ibikorwa bye birimo kubaka, intambara, ndetse akagira n’ubutegetsi bwamaze igihe kirekire (imyaka irenga 66).

Ramses II yasize ibimenyetso byinshi mu mateka ya Egiputa abinyujije mu nyubako zikomeye. Ibyo birimo urusengero rwa Abu Simbel ruri mu majyepfo ya Egiputa, urwa Karnak, n’urusengero rwa Luxor, byubatswe mu rwego rwo kugaragaza ububasha bwe no kwihesha icyubahiro nk’umwami.

Ramses II yayoboye ingabo za Egiputa mu ntambara zitandukanye, harimo Intambara ya Kadesh yabaye mu mwaka wa 1274 Mbere ya Yesu, aho yahanganye n’Abahiti (Hittites). Iyi ntambara yaje kurangira habayeho amasezerano y’amahoro.

Bivugwa ko Farawo Ramses II yari afite abagore benshi, harimo uwitwaga Nefertari, umugore we w’ingenzi yakundaga kurusha abandi, ndetse akagira n’abana benshi, bivugwa ko yabyaye abana barenga 100. Farawo Ramses II igihe yatangaga (Gupfa k’umwami ni ugutanga), yashyinguwe mu kibaya cy’abami (Valley of the Kings) hafi y’urusengero rwa Luxor, kuko ariho byemezwa ko  umugogo we (umurambo w’umwami), wasanzwe ariko biza kwemezwa nyuma ko aribyo koko ariho yashyinguwe, gusa ubu ukaba warimuriwe mu nzu ndangamurage i Cairo mu murwa mukuru wa Egiputa.

Ramses II yavutse ahagana mu mwaka wa 1303 Mbere ya Yesu, mu gihe Papa we Farawo Seti I, yari umwami wa Egiputa. Uyu mwami, yapfuye (Gutanga) mu mwaka wa 1213 Mbere y’uko Yesu avukira mu isi. Yapfuye afite imyaka irenga 90. Ramses ll yayoboye Egiputa imyaka irenga 66.

Ramses II yapfuye akuze kandi byemejwe ko mu byamwishe barimo indrwara zitandukanye zirimo arthritis (indwara y’imitsi n’amagufa). Umurambo we wabitswe mu buryo buzwi nka mummification.

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *