Reading: Yabuze icyo ahemba Imana, ajya kuyikorera indirimbo ayita Ubwugamo

Yabuze icyo ahemba Imana, ajya kuyikorera indirimbo ayita Ubwugamo

admin
By admin 2 Min Read

Umuhanzikazi Gisele Nishimwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ubwugamo” yakoranye na Sarah Uwera ukunzwe cyane muri Korari Ambassador.

Gisele Nishimwe ni umwe mu baramyi beza muri Gospel yo mu Burundi. Uyu muhanzi yiyambaje Umwe mu baramyi beza mu Rwanda uzwi nka Sarah Sanyu, Wamamaye cyane mu kuyobora indirimbo muri Korari ikunzwe ku isi (Ambassadors of Christ) ndetse akaba n’umuramyi wikorera ku giti cye kuko afite indirimbo nyinshi amaze gushyira hanze.

Gisele Nishimwe yavuze ko icyatumye asohora iyindirimbo ari imwe mu mpano yageneye Imana n’Abantu bayo bayikunda ayishimira kubyiza yamukoreye.

Yakomeje avuga ko yabonye ko hari beshyi bahura n’ibigeragezo bikomeye, ariko abahumuriza avuga ko badakwiye kwibagirwa ko Imana ariyo ‘bwugamo’.

Uyu muhanzi yasobanuye ko impamvu yifashishije Sarah Sanyu muri iyi ndirimbo ari uko ari umwe mu bahanzi beza akunda kandi babahanga, anaboneraho kumushimira ku bwitange yagize kugira ngo babashe gukorana iyi ndirimbo.

Ati” Sarah Ni muramyi mwiza, Nakuze Mukunda Mufatiraho Icitegerezo Ubwo yaririmbaga muri Ambassador of Christ Nakuze Nipfuza kuzohura nawe byibura nkamuhobera! Nabisaba IMANA Nayo yampaye Ibirenze.”

Yakomeje ati” Ubwo nahuraga nawe ku nshuro yambere Sinavyiyumvishaga Nanubu Biracampimbara ndamukunda caaane.” Aya magambo yayavuganye ibyishimo kuburyo bugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi

Indirimbo Ubwugamo ije isanga indi ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze mu kwezi kumwe gushize yise Gidiyoni.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *