Tonzi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane, akaba azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Amazina ye ni Uwitonze Clementine, akaba yaramenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, zifite ubutumwa bwubaka imitima y’abantu.
Tonzi yatangiye urugendo rw’umuziki we mu myaka ya 2000, ndetse ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Tonzi Afite album nyinshi zamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo, harimo indirimbo nka “Humura”, “Nyibutsa”, n’izindi zagiye zikora ku mitima ya benshi.
Tonzi kandi azwi nk’umuntu wicisha bugufi, akagira umuco wo gukorera abandi no kwita ku iterambere ry’abandi, cyane cyane mu muziki no mu buzima bwa buri munsi.
Tonzi yavukiye mu muryango w’abakirisitu, bikaba byaramuhaye ishingiro ryo gukura akunda Imana. Kuva akiri umwana, yagaragazaga impano yo kuririmba, ikaba yarakomeje kumuherekeza mu buzima.
Album ya mbere Tonzi yashyize hanze yitwa “Humura”, iyi yakunzwe cyane kubera ubutumwa bwizeza abantu ihumure. Nyuma Tonzi yagiye akurikizaho izindi album nka “Uranyuze”, “Humeka”, n’izindi, ndetse zanagize uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Uretse kuririmba, Tonzi ni umwanditsi w’indirimbo n’umunyamasengesho.no Tonzi Kandi azwi mu bikorwa by’ubugiraneza, aho yita ku bakene n’abatagira kivurira.
Mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, Tonzi yagiye atwara ibihembo bitandukanye kubera ubuhanga bwe mu muziki wa Gospel. Yitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho.
Bimwe mu bihembo Tonzi yabonye birimo ishimwe rikomeye yakuye bihembo bya Kora Awards. Ibi ni bimwe mu bihembo byari bikomeye muri Afurika. Yabaye umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo, ndetse byamufashije kumenyekana muri Africa.
Tonzi, yahawe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu ndirimbo zihimbaza Imana muri mu gihembo cyitwaga SIFA Awards, kimwe mu bihembo bikomeye byahabwaga abahanzi ba Gospel mu Rwanda.
African Gospel Music Awards (AGMA) ni ibihembo bikomeye ku rwego mpuza mahanga. Tonzi yagiye yitabira ndetse agahabwa ibihembo mu bihembo bya AGMA, bikaba byaragaragaje ko ibikorwa bye bifite agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Ibihembo bya Isango Star, (Isango na Muzika Award), Tonzi yahawe ishimwe nk’umuhanzi wazamuye injyana ya Gospel mu Rwanda.
Kigali Gospel Awards (KGA), ni ibihembo bikomeye byatangirwaga Mu Rwanda. Muri aya marushanwa ya Gospel yari akomeye mu Rwanda, Tonzi yagiye atorwa mu byiciro bitandukanye, nka Umuhanzi W’umwaka, ndetse n’Indirimbo Nziza y’umwaka.
Tonzi yagiye ahabwa ibihembo n’amashyirahamwe atandukanye kubera uruhare rwe mu muziki wa Gospel, uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza no guteza imbere abakiri bato bafite impano.
Tonzi ni umwe mu bahanzi badakora cyane kuko bategereje ibihembo, ahubwo ibikorwa bye byo kwigisha no gufasha abandi byatumye ashimwa n’abatari bake, haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Mu minsi ibiri ishize uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise Nimeonja ndetse ikaba imwe mu ndirimbo nziza zisohotse muri uyu mwaka. Iyi ndirimbo ije ikurikira indirimbo yise Merci imaze ibyumweru bibiri.
Indirimbo ya Tonzi imaze igihe kinini ku rukuta rwe rwa you tube yitwa OMUSHAGAMA YA YESU, Ikozwe mu rurimi rw’ikigande, n’icyongereza. Iyi ndirimbo imaze imyaka irenga7 kuko yasohowe kuwa 16 Mata 2017, Ikozwe mu njyana y’ikizuru. Yakozwe na Bob pro.