Ni ikiganiro Vestine na Dorcas bakoreye kugitangazamakuru cya MIE bagiranaga na bwana Irene MURINDAHABI, Isanzwe ariwe urebera inyungu zabo. Muri iki kiganiro cyaranzwe no kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ibiganiro byuje urwenya rwigisha, Vestine yashimye Imana yamufashije kubona Diplome Kandi ishimishije.
Ubwo Bwana MURINDAHABI yahaye aba bakobwa bombi umwanya ngo baganire vestine yahise ahishura ko Dorcas asenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa cyane kuburyo yahise anamusaba kugabanyaho gato kuko ngo abikora akarenza urugero. Akokanya Vestine yahise abaza Dorcas ingamba afite kugirango azatsinde dore ko ngo Dorcas yahize ko agomba kuzagira diplome iriho amanota 71%. Dorcas mugusubiza ikibazo yagize ati” nzafashwa n’ibintu bine: Gusenga, Kurya, Kwiga n’ikinyabupfura. Aha Vestine yahise amugira inama yo kujya asubiramo amasomo cyane kuko bifasha.
Dorcas nawe yahise afata micro ahita abaza Vestine ikibazo abantu bemeza ko gikomeye ati” Ishuri ry’amasomo wararitsinze ni byiza, uzarwana ute ishuri ry’ubuzima?” Vestine yasubije mu magambo macye nayo byemezwa ko arimo ibisobanuro byinshi. ati” Nzisunga Kiristo Kandi azanyobora inzira nziza”.
Basoza ikiganiro bwana MURINDAHABI Irene yasabye buri wese kugira icyo ambwira abakurikiye ikiganiro, ahera kuri Vestine. Ubutumwa bwa Vestine yahise abugenera abagiye gukora ibizamini bya Leta. Ati” Nanyuma ya zero Imana irakora, musenge, mwige mushyizeho umwete akindi mwizere ko byose biva muri Yesu, Ntacyo muzasaba mwizeye ngo mukibure.”
Ubutumwa bwa Dorcas bwo bwibanze kurubyiruko. Ati” Reka mbwire urubyiruko birinde Kandi bakore uyumunsi kuko ejo ntihabaho ntanubwo hazagera duhora tuhategereje, uyumunsi niwo ufite wo gukorera Imana, ndetse ugakura amaboko mu mufuka, ukiyubaha, ukagira indangagaciro. Mwirinde ibyaha mwitwaje ko muzihana ejo kuko ushobora gupfa nimugoroba. Ufite uyumunsi wubyaze umusaruro “.