Reading: Uruhare rwa Apostle Mignonne Kabera mu mibereho y’igihugu

Uruhare rwa Apostle Mignonne Kabera mu mibereho y’igihugu

didace
By didace 6 Min Read

Apostle Kabera Mignonne, ni umwe mu bagore ba mbere bahawe izina rya “Apostle” mu Rwanda, akaba ari we washinze kandi akaba n’umuyobozi w’itorero rya Noble Family Church ndetse na ministeri ya Women Foundation Ministries, yibanda ku guteza imbere abagore mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri, ndetse no kuba ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, haba mu rugo, ku kazi ndetse no mu buzima busanzwe.

Mu nkuru yacu turibanda ku ruhare rwa Apostle Mignonne Kabera mu imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Apostle Mignonne yagize uruhare runini mu isanamitima abinyujije mu bitaramo yagiye akora ndetse akahatangira ubutumwa bwagiye bukomeza abantu.

Si ibyo gusa kuko yagiye agaragara mu bikorwa byo gutera inkunga no gufasha abatishoboye.

Ku wa 25 Ugushyingo 2022, abagize Women Foundation Ministries ya Apostle Mignonne bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo gushima no gutanga (Thanksgiving) cyakorwaga ku nshuro ya 16, icyo gihe batanze inkunga ku miryango 180 itishoboye yo mu Murenge wa Nduba mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gutanga inkunga hakurikiyeho ibikorwa by’ivugabutumwa ndetse bigishwa ijambo ry’Imana na Apostle Mignonne, ndetse baza no gusangira ibyo kurya no kunywa.

Ibyatanzwe i Nduba byarimo ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa ndetse n’ibindi byinshi byiyongera kuri sheki ya Miliyoni 10 FRW yahawe ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba, ngo ayo mafaranga azafashe abo mu miryango 180. Icyo gihe ibyakozwe byose byanganaga na miliyoni 27 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikorwa byo gufasha muri Thanksgiving si ibikorwa bishya kuko byatangiye mu mwaka wa 2006. Ibi bikorwa bitanga umusanzu ukomeye mu gukura abantu mu bukene ndetse bigatuma itorero na Leta bagira umuntu ufite ubuzima bwuzuye.

Uretse gufasha abaturage kubaho neza, gutanga ubufasha bufatika ku batishoboye, Apostle Mignonne agira uruhare rukomeye mu kubaka imitima y’abantu abinyujije muri gahunda zitandukanye, kugira ngo igihugu kigire abaturage bazima mu mikoro ariko atibagiwe n’uburyo bw’umwuka. Ingero:

Yatangije gahunda yise Wirira. Iki gikorwa kigamije kurema imbaraga n’icyizere mu bantu no kubaremamo ubushobozi bwo gukora cyane, yatangijwe na Apostle Mignonne. Iyi gahunda iba ku wa gatanu aho abantu bahura bakaganira bagasangizanya ubuhamya. Ibi binafasha abari bihebye gusubirana ibyiringiro.

All Women Together – iki gikorwa gihuriza abagore bakaganira ku buryo bwo guhindura imibereho yabo ndetse no gukorera Imana mu buryo bwiza. Muri iki gikorwa yigeze gutumira Nyakubahwa Jeannette Kagame, Sinach ndetse na Jesca Kayanja.

Connect Conference ni igiterane mpuzamahanga gihuriza hamwe abantu bakaganira ku gukorera Imana. Urugero ni icyabereye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine kuva tariki ya 01 kugera tariki ya 03 Ugushyingo 2024, cyari cyatumiwemo Gentil Misigaro na Willy Uwizeye ndetse n’umukozi w’Imana Prophet Kem Muyaya.

Si muri Amerika gusa kuko mbere y’uko ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Apostle Mignonne yari yakoreye iki gikorwa mu Bwongereza ndetse icyo gihe yari yatumiyemo Israel Mbonyi na Aimé Uwimana.

Mu gufasha abantu kubaka ingo zikomeye mu rwego rwo gukomeza umuryango nyarwanda, bityo ngo habeho itorero ry’ejo hazaza n’igihugu kigire ahazaza heza, Apostle Mignonne yatangije gahunda yise:

“Umugore mu ihema, umugabo mu marembo” – iyi gahunda ifasha abagore n’abagabo kumenya no kuzuza inshingano. Ibi bitanga igisubizo ku muryango w’ejo hazaza.

Hari n’ibindi byinshi bikorwa na Apostle Mignonne gusa ibyo tumaze kuvuga bigaragaza ko kimwe mu byifuzo bye ari uguhindurira ubuzima umuntu mu buryo bwuzuye (mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri), kandi bigaragaza ko ari byo ashyira mu bikorwa. Ibi byose uko abantu bagenda bagira imibereho myiza Ndetse bakakira agakiza bituma itorero n’igihugu nabyo bihagarara neza

Ibi byemezwa na bamwe mu babibonye nka:

Madamu Jeannette Kagame, Umugore w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ubwo yari yatumiwe mu bikorwa bya Women Foundation Ministries muri 2024.

Yaragize ati:

“Ibikorwa bya Apostle Kabera mu guteza imbere abagore no kubahuriza mu bikorwa bitandukanye bitanga isomo ryiza ku guteza imbere imibereho myiza y’abagore mu Rwanda.”

Pastor Robert Kayanja, Umushumba ubarizwa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, ku bijyanye n’ibikorwa bya Apostle Mignonne yagize ati:

“Inkunga igamije gufasha abantu ni uburyo bwiza bwo gukora umurimo w’Imana, si ugufasha itorero gusa ahubwo hakubiyemo no gufasha abakene n’abagore mu muryango nyarwanda.”

Nyuma yo kuvuga ibi yahise atanga n’inkunga ya $100,000 mu bikorwa bya Women Foundation Ministries mu Rwanda.

Johnston Busingye, nyuma y’igitaramo Apostle Mignonne yakoreye mu Bwongereza, icyo gihe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, yashimye cyane Apostle Mignonne ku bw’ibi biterane by’ivugabutumwa akora n’umuhate we mu kubaka umuryango nyarwanda no komora ibikomere akoresheje ijambo ry’Imana.

Hari benshi bagiye bagaragaza kwishimira ibikorwa bya Apostle Mignonne ndetse bakerekana ko ari ibikorwa birenze gukorera itorero gusa, ahubwo ko ari ibikorwa bifasha n’igihugu muri rusange. Uyu mubyeyi yahawe ibihembo bitandukanye, birimo Groove Award na Sifa Award.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *