Mu minsi micye ishize, nibwo Intumwa y’Imana akaba umuyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple Dr Apostle Paul GITWAZA yari Ari mu rugendo rw’ivugabutumwa mu gihugu cya Australia Ari naho yavugiye ko Idini rya Rastafarian Ari irya Satani. Ibi wabibona no mu kiganiro kiri ku muyoboro wa You tube witwa Imbabazi Tv3 N’izind.
Nyuma yo kuvuga ibi, ntago byakiriwe neza ku isi, by’umwihariko mu bayoboke ba Rastafarian ndetse na bayikunda. Mu Rwanda naho ni uko, kuko nkubu mu karere ka Rubavu aba Rasta bishyize hamwe bandikira Akarere bagasaba kwemererwa gukorera muri aka karere urugendo rwo kwamagana Dr Apostle Paul GITWAZA, bo bise urugendo rw’amahoro.
Muri iyi baruwa Sion.rw yabonye, aba Rasta bagize bati “Twebwe abarasta b’i Rubavu turifuza gukora urugendo rw’amahoro tugaragaza akababaro katurutse ku magambo adusebya tugaragaza abo turibo. nk’abarasta bitandukanyije n’ibibi byatuvuzweho, tukanasaba ko asaba imbabazi abarasta Bose.”
Iyi baruwa yakomeje iti” bwana Muyobozi ibi Gitwaza yavuze ni ingengabitekerezo igamije kwangisha abarasta abantu, bikagaragara ko byatugiraho ingaruka zuko abantu Bose muri rusange badutinya, ntibongere kutwisanzuraho nkuko bisanzwe, niyompamvu dushaka ko abantu bamenya ukuri kwacu, ko turi abakozi b’Imana tutari abakozi ba Satani binyuze muri uru rugendo.”
Mugusoza iyi baruwa abarasta basoresheje imirongo ya Bibiriya iboneka muri Kubara 6:1-5, 1Samweri 1:11 ndetse banasaba ko bakwemererwa gukora uru rugendo kuwa gatanu taliki ya 20 Ukuboza 2024, bakazenguruka umujyi wa Gisenyi guhera saa yine za mugitondo. Iyi baruwa yasinyweho n’uwitwa Ras Steven GAKIGA.