Injyana yitwa IGISIRIMBA ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino mu nsengero, aho usanga amatsinda atandukanye arushanwa kuzana UDUSHYA mu rwego rwo kugaragaza imibyinire yihariye kugira ngo bemeze ababareba.
Ibi bijya gutangira, byazanywe nabo twakwita INSORESORE zibyina zisimbuka ku buryo zigera mu ntera ya metero nk’ebyiri z’ubujyejuru, izindi zigasimbuka ahafite umurambararo wa metero nk’eshatu!
Kuva nko mu mwaka wa 2016 nibwo uyu mwuka wagiye ukwirakwira hirya no hino mu matorero ku buryo byagiye bifata indi ntera, aho usanga hari ababyina bakambakamba, abandi bahekanye ku migongo, abandi baryamye hasi bigaragura n’ibindi mujya mubona!
Hirya no hino mu nsengero, aba babyina gutya bagiye banengwa kubikora BAHUTAZA abatari muri izo gahunda, ngaho aho bamenagura ibikoresho byo mu nsengero ngo barasimbuka, ngaho abaca mu ntebe basizunika, ngaho abikorera intebe zo kwicarwaho bakazizengurukana mu rusengero cyangwa se hanze yarwo n’ibindi biteye impungenge. Hari henshi kandi hagiye hagaragara abagiye babivunikiramo kubera kubikora bashaka kwemeza ababareba.
Benshi babona iyi mibyinire bahuriza ku kuba uyu atari umwuka uva ku Mana, ahubwo ari uwa SATANI kuko ngo ntabwo umwuka muzima yafata umuntu ngo amenagure ibintu byose, ngo avunagurike cyangwa se ngo ahutaze abandi.
Aya marushanwa yo kubyina igisirimba, usanga agenda afata indi ntera ku buryo hari aho abashumba b’amatorero babihanganiramo na bene ukuzana izi mbyino zivugisha abantu benshi.