Umuziki wa Gospel mu Rwanda umaze kugera ku rwego rushyimishije kuburyo bugaragarira buri wese, gusa inzira wanyuzemo ntabwo abantu bakunda kuyiganiraho ariko nyamara yari inzira itoroshye. Nta muntu n’umwe wakwibagirwa abahanzi n’amakorali bubatse umusingi, ariko ntibishoboka no kwirengagiza uruhare rwa Israel Mbonyi, umuhanzi wazanye impinduramatwara yagejeje Gospel y’u Rwanda ku rwego ruhanitse tuyibonaho uyumunsi.
Mbere y’uko Israel Mbonyi yinjira mu muziki, Gospel yakorerwaga cyane mu nsengero, cyane cyane igakorwa n’amakorali. Ahakorerwaga imiziki hari hacye cyane, ndetse n’amashusho yakorwaga ntabwo yabaga afite ireme. Abahanzi nka Aime Uwimana, Alex Dusabe, Richard Ngendahayo, Mani Martin, Patient Bizimana, Theo Bosebabireba, Dominic Nic, Aline Gahongayire, The Sisters, Rehoboth Ministries, ni bamwe mu bahanzi bubatse impfatiro zawo. Nubwo bakoreshaga imbaraga ariko indirimbo zabo nti zahabwaga agaciro nkiza Meddy, Riderman, The Ben, King James, Jay Polly n’abandi.
Nk’uko Karasira Steven, umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini mu itangazamakuru ry’iyobokamana mu Rwanda abivuga, imyaka ya 1997, 1998 kuzamura ho gato yabaye iy’amakorari. Icyo gihe, aho gushyira imbere gusohora indirimbo, amakorari nka Kinyinya na Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge, hamwe n’andi nka Imbuzi, Simuruna na Impuhwe Y’i Rubavu, zibandaga cyane ku gukora amakonseri cyane cyane mu nsengero.
Uyu Munyamakuru tutanatinya kwita inzu y’ibitabo kubw’ibiganiro by’iyibokamana yakoze n’igihe abimazemo, yabwiye Sion ko umuziki wa Gospel utangira kuzamuka, haje ba Aime Uwimana. 2001 haje Itsinda rya Sowers ryatanze ibyishimo haza na Aaron Niyitunga wabaye Producer wakoze akazi katoroshye ko gutunganya indirimbo nyinshi zamenyekanye muri ibyo bihe.
Nyuma hagati ya 2002 na 2003 haje Richard Ngendahayo, 2004 indirimbo ze zirasakara cyane ndetse haza na Alex Dusabe. Uyu Alex Dusabe Bwambere yagiye kuririmba muri Zion ajyane Na bwana Karasira Steven bitwaza Kasete 50 zibashiriraho. Icyo gihe Alex na Richard bakoze impinduramatwara kuburyo abandi bahanzi batangiye kujya babigiraho. Mani Martin wakoranaga na producer Mastora nawe aba araje. Mugihe cyabo rero hariho Itsinda rya Rehoboth ministries naryo ryatumaga umuziki uryoha pe! Nyuma rero havutse ba Dominique Nic ndetse havuka n’abaproducer benshi gospel itangira kuzamuka.
Umwaduko wa Israel Mbonye
Steven ati “Mbonyi rero yaje asanga ba Simon Kabera, Tonzi, ba Gaby kamanzi n’abandi bahagaze neza mu muziki.
Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yinjiye mu muziki ku mugaragaro 2014
Karasira yibuka neza umunsi yumvise bwa mbere indirimbo za Israel Mbonyi. Avuga ko ubwo Yari agiye kureba umuntu ku isoko rya Nyarugenge, yahasanze umukobwa witwaga Cici wari ufite ndirimbo za Mbonyi, Arizo Kumusaraba na Ku migezi. Ati:
“Narazifashe ndazicuranga, abantu batangira kwikanga kubera uburyohe bwazo. zatangaga ubutumwa bugera ku ndiba y’umutima pe!”
Yakomeje ati” Icyo gihe ndabyibuka mu gitondo abapasiteri batatu baje kuri studio za Radio Umucyo barimo Zigirinshuti Michael baje kubaza nyirindirimbo uwo Ari we. Uyu muhungu yararimbaga ukumva arikumwe n’Imana rwose.”
Hari ibyo abantu baganiriye na Sion bagiye batangaza ku mumaro wa Israel Mbonyi mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
duhereye kuri uyu mugabo Karasira Steven, yemeza ko Mbonyi ariwe watangije gukora indirimbo mu buryo bugezweho bwa live recording mu Rwanda.
“Ibi twari tubimenyereye muri South Africa muri Joyous celebration ndetse na za Hillsong n’izindi! ibi rero bishatse byamwitirirwa rwose, urumva ko yahinduye ibintu byinshi cyane kuburyo kugeza no Kuri korali bageze aho basanga ari byo bikwiriye gukorwa mu mashusho y’indirimbo zayo zose.”
Mbonyi niwe wazanye gutinyuka gukora ibitaramo binini mu masitade Kandi byishyuza kugeza ubwo atinyutse gukorera n’igitaramo muri BK Arena Kandi Ari wenyine! Ntawundi wari wakabitinyutse Kandi icyo gihe BK Arena yaruzuye! Bituma n’abandi batangira kubikora ndetse n’amakorali aratinyuka
Abandi bahanzi bo mu Rwanda bitabira ibitaramo hanze y’u Rwanda ariko batumiwe, byateguwe nabandi. Mbonyi ni we watinyutse kwitegurira ibitaramo mu bindi bihugu! Nko muri Kenya na Uganda! Ati” Erega si aho gusa, na Canada, America Australia n’ahandi henshi yahateguriye ibitaramo ubwe.”
Uyu mugabo yifuza ko buriwese yabona Mbonyi nk’umuntu wazamuye gospel ku rwego iriho ubu kuko yatinyuye benshi bituma batinyuka Ari nayo mahirwe umuziki ufite uyumunsi. Ati” Muyandi magambo Yazamuye ibendera ryu Rwanda muri Gospel. Kandi icyo kintu dukwiye kukimwubahira, tukakimukundira”
Asoza ati” Icyifuzo cyanjye kuri Mbonyi rero icyampa akaba yakora umurage we urugero niba yakora akademi (academy) igatoza abaramyi kuburyo azaba igitabo n’icyigisho mu muziki w’u Rwanda. Kuburyo tuzabona n’abandi ba Mbonyi akabasangiza ubumbonyi kuburyo icyerekezo cye n’amatwara ye tugira abandi babyumva, n’igihe azaba atagifite agatege tuzakomeza kumubona. Kuko Mbonyi aho yaziye Gospel yahise yigaranzura indi miziki, ibi bigaragaza ko afite icyerekezo nubunararibonye kuburyo abusangije abakiri bato ibendera ryarenga aho riri ubu.
Frank Mario Sebudandi umunyamakuru wa Radio O ashimangira agira ati:
Umuziki wahozeho ariko hariho kwitinya no kudahozaho, ndetse n’imyumvire y’abanyarwanda yari hasi, aho bumvaga ko iby’Imana bidacuruzwa, bigatuma abahanzi bahorana ubukene ntibabashe guhozaho, ugasanga umuhanzi akoze indirimbo imwe akazongera gukora Indi ari luko yabonye amafaranga amujyana muri studio Kandi nabwo akabikora azi neza ko nta nyungu zirimo kuko intumbero yabo yari igitaramo kizacururizwamo CD cg DVD, ariko Mbonyi yazanye guhozaho, gukora nta kuruhuka bituma amenyekana cyane ubuhanga mu myandikire no mu miririmbire no kwandikira mu byanditswe byera no guha agaciro ibihangano bye”
Ati” nyuma Imana imusiga igikundiro nibwo yatangiye gukora ibitaramo byishyuza, bihita bikubitana na YouTube nayo aribwo yarikimenyekana ibyo byose bituma ibintu bihindura isura, uyu munsi gospel ihagaze bwuma mu Rwanda.
Justin Belis Umunyamakuru wa Flash Fm
Ati” Israel Mbonyi aza umuziki warakorwaga, ariko we yazanye indirimbo zakoraga ku mitima y’abantu muri make ni indirimbo zari zihimbwe mu buryo bwiza ariko ntiyicaye ahubwo yakomeje kongera uburyohe bw’indirimbo ze, Yaba mu micurangire, amagambo meza cyane akora ku maranga mutima y’abantu. Ikindi yatinyuye abantu kuba bakora n’indirimbo mu zindi ndimi zirimo n’igiswahili cyane ko n’icyongereza buriya arakiririmba. Yabaye umuhanzi utagira umupaka ndetse byatumye umuziki w’u Rwanda umenyekana kuko yashyizeho itafari rikomeye, ikindi rero Mbonyi yatangije ibitaramo bikomeye ndetse byagutse cyane Kandi biryoheye amatwi, umutima n’amaso, mbonye mu byukuri ntawamuvuga ngo amusobanure uko Ari, gusa Imana ikomeze imufate, ppcyane ko agikomeje no gukora n’ibindi! ni umusore wakoze ibikomeye muri uyu muziki.
Fredrick Byumvuhore ni umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Gospel time.
Nawe aganira na Sion.rw yagize ati”
Mu myaka amaze yashyize itafari rinini ku iterambere ry’umuziki awuvana ku rwego rw’igihugu awugeze ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gukoresha izindi ndimi nk’Igiswayire. Yazanye inganzo itarimo ubute n’ubunebwe. Ibihangano bye bigaragaza ko abifatira umwanya nk’umwubatsi w’inzu ikomeye. Ubutumwa bubikubiyemo aba yabwitayeho kandi yabuhaye umwanya we. Yabereye abandi bahanzi ikiraro n’icyitegererezo ko byose bishoboka kandi ko umuziki watunga umuntu mu gihe awuhaye umwanya ndetse akanashoramo imbaraga.
Umwe mu banyamakuru bafite izina rinini ariko utifuje ko izina rye rigaragazwa yagize ati”
Mbonyicyambu rero yaraje ahindura amateka ibintu birahinduka bitera courage nabasigaye ndetse nabari baracitse intege bose barabyumva barongera barabyuka ,ubu umuziki wacu urawobona nawe ahugeze….ikindi yaje afite amagambo yibyiringiro mu myandikire ye kandi nabyo bifasha abahanzi gukundwa.
Aloys Habi ni umuhanzi nyarwanda uba mu bushinnwa
Ati” Mbonyi yaje afite “amavuta n’ubuhanga”. Akemeza ko byatumye umuziki wubakwa mu buryo bugezweho bitewe n’uburyo Mbonyi yawukoze ndetse akabera urugero abandi.
Hari ingingo 4 Abaganiriye na Sion bagiye bahurizaho ku byo Israel Mbonyi yazanye mu muziki wa Gospel mu Rwanda
Ubwiza bw’umuziki (Quality): Mbonyi Yazanye ireme mu majwi n’amashusho, atangiza mu Rwanda uburyo bwa Live Recording bwari bumenyerewe muri Joyous Celebration na Hillsong n’andi matsinda akomeye ku isi.
Gutezwa imbere n’umuziki: Yerekanye ko umuhanzi wa Gospel ashobora gukora umuziki nk’umwuga, agatera imbere atabaye imbata y’ubukene.
Ibitaramo by’ubudasa: Yatinyutse gukora ibitaramo binini byishyurwa, kugeza ubwo yujuje BK Arena ari wenyine ibintu nta wundi muhanzi wa Gospel wari wakabikoze. Byatumye n’abandi bahanzi n’amakorali abitinyuka
Gospel mpuzamahanga: Atandukanye n’abandi bahanzi benshi, Mbonyi yashoboye kwitegura ibitaramo hanze ubwe mu bihugu nka Kenya, Uganda, Canada, Amerika, Australia n’ahandi.
Uyu munsi, Gospel mu Rwanda iri ku rwego rushimishije. mu mateka yayo, izahora yibuka Israel Mbonyi nk’umwe mu bantu bayizamuye ku rwego mpuzamahanga, akayihindura umwuga, akanayifasha wigaranzuye izindi njyana.