Umusizi Murekatete na Derrick Don Divin bahumurije u Rwanda binyuze mu gisigo “Mukiriho”
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusizi Murekatete yifatanyije n’umuhanzi Derrick Don Divin bakora igisigo bise “Mukiriho”, kigamije guha ihumure igihugu cyabuze abana bacyo bazize uko bavutse.
Muri iki gisigo, umuhanzi Derrick Don Divin atangira agaragaza intimba n’agahinda u Rwanda rwaciyemo. Agira ati:
“Rwanda, warababaye. Watewe agahinda n’abawe bazize ubusa, bazira uko baremwe. Rwanda, shira iyo ntimba.”
Umusizi Murekatete na we akomoza ku rugendo rw’umubabaro n’amateka y’akababaro Abatutsi banyuzemo. Ati:
“Aya magambo agaruka kenshi cya gihe tunyuze inzira ebyiri, mu byiringiro byo kuzongera kubonana, no mu nzira y’umubabaro nanyuze, numvaga urusaku rw’amasasu nkumva ari mwe mwishwe.”
“Nanyura mu mirambo nti: Aho ntihaba harimo mama? Ntazi ko na marume bamwishe. Nti: Ahari nabonamo Shenge, ntazi ko na Shingiro bamwishe. Nkararanganya amaso mu misozi nti: Ahari nabona sogokuru, ntazi ko bamwishe ku ikubitiro,”
Iki gisigo gikomeza kigaragaza ububabare bukabije Abatutsi banyuzemo, bicwa bazira uko bavutse. Gusa ntikigarukira ku gahinda, ahubwo kigaragaramo ihumure no gukangurira Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Umusizi Murekatete yavuze ko igitekerezo cyo gukora iki gisigo cyaturutse ku bushake bwo gukoresha impano ye mu gufasha Abanyarwanda kwibuka mu buryo butanga icyizere.
Ati:
“Nahisemo gukora igisigo kijyanye n’ibihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko nashakaga gukoresha impano yanjye mu gutanga ihumure ku gihugu cyanjye no gutanga ihumure ku Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ko yifuzaga kugaragaza uruhare rwe nk’urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya abahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
“Nifuzaga kandi kugaragaza uruhare rwanjye nk’urubyiruko muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside,”
Igisigo “Mukiriho” gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuzima bw’abayirokotse basanze ababo bose barishwe. Murekatete ashimangira ko iki gisigo kigamije guhumuriza igihugu no kwigisha amateka urubyiruko mu buryo bw’ubuhanzi nkuko yabigarutseho. Ati:
“Nifuza ko ‘Mukiriho’ kiba kimwe mu bihangano byigisha amateka yacu, urubyiruko.”