Reading: Umurizabageni yagaragaje ko imyitwarire y’urubyiruko iri gutera umujinya w’Imana

Umurizabageni yagaragaje ko imyitwarire y’urubyiruko iri gutera umujinya w’Imana

admin
By admin 3 Min Read

Umurizabageni Nadia akaba umwe mu bahanga mu basizi mu Rwanda, yasohoye igisigo yise “icupa” gikebura abakobwa biyandarika biturutse ku nkuru zimaze iminsi ku mbuga nkoranya mbaga, Aho avuga ko ibi bihabanye n’umuco nyarwanda Ndetse n’amategeko y’Imana.

Mu minsi ishize mu itangazamakuru hacicikanye inkuru y’umukobwa washyize icupa mu myanya y’ibanga ye. Nyuma hakurikiyeho inkuru yagaragazaga Itsinda ry’abantu 9, abahungu 3 n’abakobwa 6 bahurira ku rubuga rwa WhatsApp bise ‘Rich Gang’ bafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB

Aba bombi, bari bakurikiranweho ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni aho 7 muri bo bafashwe bashinjwa uruhare mu gufata no gusakaza amashusho bakora imibonano mpuzabitsina.

Muri iki gisigo Nadia yumvikanye anenga abatesha agaciro abagabo n’abasore. Yatanze urugero ku ijambo ” Amagweja”. Ati ” Ntibikwiye habe!”

Aganira na Sion.rw, Umurizabageni Nadia yagize ati” Imvo n’imvano y’iki gisigo yaturutse ku ishyaka ryo gukomeza gusigasira amahame shingiro y’umuco nyarwanda.

Yakomeje agira ati ” ubusanzwe umuco n’iterambere ry’igihugu bishingiye ku rubyiruko,birababaje kuba imbuga nkoranyambaga zarahindutse indiri yo kwiyandarika no gucuruza umubiri Aho kwifashishwa nk’ishingiro ryo gutanga umurimo.”

Aha yavuzeko biteye agahinda kuba umukuru w’igihugu aherutse kugaragara mu mbwirwaruhame agaragaza agahinda aterwa no kwiyandarika Kwa bamwe mu rubyiruko ku mbuga nkoranyambaga.

Ati” kuba nifashishije icupa ni kimwe mu bimaze iminsi bisiragira ku mbuga nkoranyambaga” yavuze ko nawe ubwe haraho asigaye atambuka abantu bamwe bakamubaza niba nawe akoresha icupa. Ati” Birasebetse”.

 

Nadia ati” Ese Imana yaremye igitsina gabo iyobewe ko hariho amacupa?? Kuki ? Ntabwo byumvikana. Rubyiruko mwe mureke twinire twisuzume twe gushukwa n’imyaka turimo Ndetse n’amafaranga, duhange amaso umurimo unoze nk’uko abayobozi b’igihugu cyacu babidukangurira.

 

Ku ngaruka zo kwiyandarika,yagize ati” tekereza igihe uzaba ugize imyaka 80 umwuzukuru wawe akajya akwereka video Wikorera biriya bintu! akakubaza ubwoko bw’urumogi wanywaga! Uzamusubiza gute?

Uyu musizi yanaboneyeho gusaba abantu kwibuka ko ibi biri mu bishobora gukongeza umujinya w’Imana tukazisanga nk’I Sodomu n’I Gomora cyangwa I los Angeles.

Umurizabageni Umurerwa Nadia ni umukobwa ukiri mutoya doreko yasoje amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2024. Akunze kugaragara mu mashusho yo mu bukwe arimo kuriza abageni akaba Ari naho iri zina ryavuye. Avuka I nyagatare ariko kuri ubu akaba Aba mu karere ka Musanze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *