Umunyarwenya Pilate agiye guha akanya k’ibyishimo abanya-Musanze mu gitaramo cyihariye
Mu karere ka Musanze hategerejwe igitaramo gikomeye cy’urwenya kizaba ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025, cyiswe Comedy Operation.
Ni igitaramo cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye barimo abamaze kwamamara nka Nyirabutarure na Pilate.
Pilate, umwe mu bategerejwe cyane muri aka karere, ni umuhanzi w’indirimbo za Gospel wavukiye i Musanze. Uretse ubuhanzi bwe mu muziki, yamenyekanye cyane mu gusetsa abantu, by’umwihariko binyuze muri Genz Comedy.
Abinyujije mu mashusho yashyize hanze, Pilate yavuze ko iki gitaramo ari umunsi w’umwihariko kuri we, asaba abakunzi b’urwenya kutazacikwa n’iyi gahunda.
Maneko uzwi, uri mu bateguye iki gitaramo yagize ati” iri ni Ijoro ry’urwenya ridasanzwe i Musanze. Bagure itike hakiri kare, baze duseke”
Igitaramo kizabera kuri Mars Motel, iherereye inyuma ya Gare ya Musanze ahazwi nka Contrôle Technique. Kwinjira ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho itike isanzwe igura 5,000 Frw naho iy’icyubahiro (VIP) ikagura 10,000 Frw.
Abandi banyarwenya bazitabira barimo: Shema Comedian, Nyambosi, The Bless, na Kaana ka Mbata.