Reading: Umuhanzi David Kega aratabariza Umugore wa Theo Bosebabireba

Umuhanzi David Kega aratabariza Umugore wa Theo Bosebabireba

admin
By admin 1 Min Read

David Kega ni umuhanzi uri mu bakunzwe cyane by’umwihariko mu ndirimbo yashyize hanze ikamenyekana nka Sinakurekura. Mu butumwa yanditse David Kega yagaragaje ko yifuza ko hatangira gushaka inkunga yo kuvuza umugore wa Theo Bosebabireba.

Yagize ati ” Mwaramutse neza! Ese buriya ntacyakorwa ngo umudamu wa theo atabarwe? Theo yakoze umurimo munini cyane muri Gospel y’urwanda kuburyo atagakwiye kwihebura duhari!”

Kega yakomeje agaragaza ko umurimo Theo Bosebabireba yakoze hari benshi wagiriye akamaro ndetse yemeza ko kumuba hafi no kumushakira amaboko bitananirana igihe byashyirwamo imbaraga, ndetse aboneraho no gutanga igitekerezo.

Ati” Nukuri Ntabwo byatunanira twakusanya abanyarwanda Bose kubwa theo!” Hano David Kega  yahise afatwa n’amarangamutima. Arakomeza

Ati” ntamuntu numwe utarigeze byibura rimwe ahemburwa n’umurimo wa Theo, igihe theo adatabawe na Gospel yazamukiye imisozi akamenera amaraso Imana ntiyatugaya?” Ati” Uriya mukozi w’Imana njya numva afite ibikomere byinshi, basi bwa rimwe tumwomore uko dushobojwe.

Mu gitekerezo cya David Kega yagize ati “Icyasabwa cyose nubwo byaba igitaramo cyo gukusanya inkunga niba ari menshi kibe ariko arengerwe.”

Umugore wa Theo Bosebabireba arwariye mu bitaro bya Rwamagana, ndetse biravugwa ko arembye cyane Kandi akeneye n’impyiko, kuko impyiko ze zose zangiritse

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *