Syria ni igihugu giherereye muri Aziya y’iburengerazuba gituwe n’ikigero kinini cy’abarabu, umurwa mukuru ni Damascus. Iyi Syria ituwe n’abaturage Miliyoni zirenga 17 muri izo Miliyoni 10% nibo bakiristo nubwo bivugwa ko nyuma y’intambara ya gisivile abakirisito bo muri Syria bagera kubihumbi 300,000 bavuye mugihugu mugihe insengero 120 zabakirisito zasenywe.
Kuva imitwe y’inyeshyamba n’abajihadiste bigarurira umujyi wa Aleppo wo muri Siriya ku ya 30 Ugushyingo, umuryango w’abakristu babayeho mu bwoba. igice cyabaturage cyahunze mugihe abasigaye bategereje, batazi neza ibizababaho.
Kugera ubu muri Syria hari kubera imirwano iri guhuza abatavugarumwe n’ubutegetse bwa Bashar Al -Assad n’ingabo za Leta guhera mumpera z’ukwezi kwa 11 2024.