Reading: Ubwo Shiloh yavugaga Chris Eazy mu gitaramo, abantu bose bahagurukiye rimwe!

Ubwo Shiloh yavugaga Chris Eazy mu gitaramo, abantu bose bahagurukiye rimwe!

didace
By didace 3 Min Read

Korari Shiloh yatumye abantu bacika ururondogoro ubwo mu ndirimbo humvikanagamo izina rya Chris Eazy

 

Ni igitaramo cyavuzwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye “The Spirit Of Revival” cyateguwe na Korari Shiloh ibarizwa muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, cyabereye i Kigali ahasanzwe habera Expo.

Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru cyane, kikaba cyari cyiganjemo amazina akomeye muri Gospel arimo Alex Dusabe, Jesca Mucyowera, Ev. Singirankabo Boniface, n’abandi benshi.

Umubwiriza w’ijambo ry’Imana muri iki gitaramo yari Senior Pastor Ndayizeye Isaie, umushumba mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda.

Mu bafatanyije na Shiloh harimo Korari Shalom (ADEPR Nyarugenge), Ntora Worship Team, ndetse na Prosper Nkomezi wari wanaririmbye bwa nyuma afunga iki gitaramo mu buryo buhambaye.

Ubwo Shiloh yagarukaga ku ndirimbo “Inuma zaho ziraguguza” byabaye ibicika ahari habereye iki gitaramo cy’amateka cyanasize izina Shiloh rigiye mu makorari akomeye ndetse yakoze amateka mu Rwanda

Ubwo Korari Shiloh yasubiragamo indirimbo ya Korari Ijwi ry’umwami ikunzwe cyane “Inuma zaho ziraguguza”, uwayoboraga iyi ndirimbo Yagize ati:

“Hoziyana?” Abantu bati “Ntiyayiririmbye!”

“na Nkomezi?” Bati “Ntiyayiririmbye!”

“Chris Eazy?” Bati “Ntiyayiririmbye!”

Iri zina rya Chris Eazy, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda muri muzika izwi nka (Secular), ryateye abantu amarangamutima, kuko abantu benshi bahise bavuza akaruru kagaragaza ibyishimo. Byabaye nk’ibihindura isura kuko n’uwari wicaye Wenda kubwo kuba atwite, cg Ari Konsa umwana yahise ahaguruka.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice (15:30), ibintu bidakunze kubaho kenshi mu bitaramo byo mu Rwanda, kuko ibyinshi bishinjwa gukererwa cyane. Abitabiriye bashimye uburyo Korari Shiloh yateguye neza ibikorwa byose, haba mu majwi, no mu ivugabutumwa.

Korari Shiloh yagaragaje ko ivugabutumwa ryayo riherekezwa n’ibikorwa bifatika muri iki gitaramo, kuko yashyikirije uwari uhagarariye ikigo cy’ishuri cya Muhoza1 amafaranga angana na Miliyoni izafasha abanyeshuri 13 kwiga umwaka wose batishyura.

 

Umuyobozi wa korari Shiloh, Mushumba w’ururembo rwa Muhoza, n’umushumba wa ADEPR mu Rwanda ubwo bashyikirizaga amafaranga yishuri uwari uhagarariye ikigo cya Muhoza1

Nyuma y’iki gitaramo gikomeye i Kigali, biteganyijwe ko ku itariki ya 25-26, Korari Shiloh izakomereza ivugabutumwa mu karere ka Rubavu, aho izifatanya na Korari Alliance mu gitaramo ngarukamwaka “Alliance Shima Imana”, kimwe mu bitaramo ngaruka mwaka bikomeye bya Gospel mu Rwanda.

Korari Shiloh yanditse amateka mashya mu Rwanda 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *