Abahanzi bataka uburiganya bw’abatunganya indirimbo (Producers) babasaba amafaranga ariko ntibabasohore indirimbo
Hashize iminsi humvikana amajwi y’abahanzi bagaragaza ko bajya gukorera indirimbo mu mastudiyo, ariko bikarangira indirimbo zabo zidasohotse. Bamwe bavuga ko bagira impungenge ko izo ndirimbo zishobora kugurishwa cyangwa ibitekerezo byazo bigatwarwa, kuko iyo umuhanzi agerageje kuvugisha producer wayimukoreye, atamwitaba.
Hari ubwo umuhanzi mbere yo gutangira gukora indirimbo abanza kwishyura producer, cyangwa bakumvikana ko azishyura nyuma yo guhabwa imbanziriza mushinga (Draft cyangwa Sample). Hari n’ubwo bumvikana akamuha kimwe cya kabiri cy’amafaranga, andi akazayahabwa indirimbo irangiye.
Bamwe mu bahanzi baganiriye na Sion.rw, ndetse na bamwe mu batunganya indirimbo (producers) bashyizwe mu majwi. Gusa, abahanzi baganirijwe basabye ko amazina yabo asimbuzwa inyuguti.
Amahano abahanzi bavuga ko bakorerwa
Uwitwa X yagize ati: “Njyewe natangije umushinga w’indirimbo, uwandikodinze yitwa Z. Nyuma yo kuva muri studio, yakomezaga kumbwira ko azampa sample ejo, maze bikomeza byitwa ‘ejo’. Bigeze aho yanga no kongera kunyitaba.”
Ibi yabihurijeho n’undi musore ukora amashusho y’indirimbo, wavuze ko uyu Z uvugwa ari umuntu ugira ikibazo cyo kudakurikiza gahunda. Ati: “N’iyo dufitanye gahunda, mba nzi ko ntayo, kuko akenshi arayica.”
Twagerageje guhamagara Z, ariko ntiyitaba. Gusa, si we wenyine uvugwa muri ibi bibazo, kuko hari n’undi muhanzi twaganiriye nawe ufite inkuru imeze nk’iyo.
Y, umuhanzi ukizamuka, yadusabye kudatangaza amazina ye, ariko yatubwiye ko yahuye n’ikibazo nk’iki. Yagize ati: “Natangiye gukora indirimbo, producer witwa W arambwira ko ngomba kumwishyura ibihumbi 60 Frw. Namuhaye avance y’ibihumbi 40, turarecordinga ndataha. Hanyuma najya muhamagara ngo ampe indirimbo, ntiyitabe. Indirimbo ihera ityo.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo ari W gusa, kuko hari n’undi producer twakoranye, mwishyuye amafaranga yagombaga kwishyura abantu bari gukora ‘backing vocals’, ariko arangije ayakoresha mu bindi, asaba abakobwa bakoraga mu rugo kuririmba mu mwanya wabo!”
Ibi bibazo bishingiye kuki, kandi abahanzi bakwiye gukora iki?
Tuganira n’abahanzi benshi, bagaragaje ko hari ubwo bumvikana na producers bakabishyura, bakemeranya n’igihe indirimbo izasohokera, ariko nyuma bikarangira ntacyo babonye.
Twaganiriye kandi n’umunyamakuru umaze igihe akurikirana muzika by’umwihariko iyobokamana, Bwana Byumvuhore Frederick, maze agira icyo avuga kuri iki kibazo. Yagize ati: “Mbere ya byose, ibi ni ubuhemu. Nta bunyangamugayo umuntu nk’uwo aba afite. Inama nagira abahanzi ni ukujya baba serious mu bijyanye n’amafaranga. Kwizera umuntu mu mafaranga si byiza cyane mu kazi. Mugomba kugirana amasezerano yanditse, harimo ibyo buri wese agomba kubahiriza.”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe cyo kwishyura, uwishyura agomba kujya abika inyemezabwishyu mu rwego rw’ibimenyetso, mu gihe habayeho kutumvikana. Abantu bagomba kuba maso, kandi abahanzi bakagira abareberera inyungu zabo (managers) kugira ngo hirindwe ubuhemu nk’ubu.”
Urugaga rw’abahanzi ruravuga iki?
Umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisenge, ubwo yaganiraga na Sion.rw, yagarutse ku muti w’iki kibazo.
Ati: “No mu ndirimbo zo mu njyana ya Gospel ibi bibazo birahari, kandi tugomba kubireberera. Hari amategeko ahana abitwaye batya. Nubwo umuhanzi yaba atabarizwa mu rugaga, arashobora gukurikiranwa.”
Yakomeje agira ati: “Ariko mbere y’amategeko, turabanza tukamuganiriza, yananirana tukabona kubishyikiriza inzego zishinzwe amategeko.”
Yasoje asaba abahanzi bahuye n’ibi bibazo kwihutira kugana urugaga, rukabafasha kubona ubutabera.