Ku italiki ya 10 Ukuboza 2024 ni ejo hashize, twari twabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti” Aloys Habi waririmbye Mbitse Inyandiko arihe? Iki kibazo twibazaga uyu muhanzi yahise agisubiza mu magambo macye.
Uyu muhanzi wasohoye indirimbo yise Mbitse Inyandiko ku italiki 3 Gashyantare 2022 igakundwa cyane ndetse ikanamwitirirwa, birenzeho ikanasubitwamo n’abantu benshi ku mbuga nkoranya mbaga, abantu benshi bibazaga aho Yaba aherereye ndetse n’impamvu atagisohora indirimbo.
Nyuma y’uko dusohoye inkuru ibigarukaho, bwana Aloys HABIYAMBERE yahise atwandikira akoresheje urubuga rwa watsup ati” Ndatabaza rwose munshakire umuterankunga kuko ubukene bw’amafaranga bumereye nabi”. Uyu muhanzi yashyize ahagaragara indirimbo ye y’ambere taliki 21 Ugushyingo 2019 bivuze ko yatangiye gushyira hanze indirimbo mu myaka 5 ishize. Icyo gihe yari yasohoye indirimbo yise MUMUGAMBI.
Uyu muhanzi yanavuze ko cyakoze Ari gutegura igisigo yise MVUGANIRA kizasohoka mu minsi ya vuba.