Yivugiye mu ruhame rw’abambuzi ngo “Njye ndi uwaje gushaka uwanjye wazimiye. Ngo njye ndi uwaje kubohora abo umwanzi yaboshye, ariko twe turabwiriza abamenye agakiza! Twirirwa duciraho imanza abo data yaziye.” Kagame Charles ati” Tugende nkuko yagenje tubasange mu midugudu, tugenze nkuko yagenje, tubabwire ko ababarira, tugenze nkuko yagenje tubabwire ko bahiriwe, tubabwire ko abemeye Imana bazahabwa ubwami bwe.”
Abamufasha kuririmba barikiriza bati” Tubagarure Tubakomeze ……”
Iyi ni indirimbo nshya ya Kagame Charles yakunzwe cyane mu gihe gito imaze isohotse. Ni indirimbo yashimiwe amagambo arimo. Nyuma yo kuyumva twaganiriye na Kagame Charles atubwira imbamutima ze n’inkomoko y’iyi ndirimbo.
Mu kiganiro Kagame Charles yagiranye na Sion.rw yagarutse ku impamvu indirimbo yayise Tubagarure. Ati” Kugarurira abantu ku Mana niyo yari intego yanjye kuva ntangiye kwandika iyi ndirimbo. Rero kuyita Tubagarure nashakaga ko izina rinjyana n’ubutumwa nashakaga gutanga.” Yakomeje avuga ko Ari indirimbo akunda cyane kuburyo iteka ryose iyo ayiririmba asagwa n’umunezero.
Ku bantu yifuzaga ko by’umwihariko bakumva iyi ndirimbo yagize ati” ni indirimbo igenewe Bose kuko Abazi Imana harimo ubutumwa bwabo, ariko n’abatarakira agakiza harimo ubutumwa bubagenewe. Kuri Kagame Charles yifuza ko abantu bakunze iyi ndirimbo bakunda Imana kuruta we wayiririmbye. Ati” ikindi ndabasaba kuntiza amatwi bakumva ubutumwa burimo, Kandi bakemera bukabagirira umumaro.
Iyi ndirimbo yakozwe n’abanyarwanda kuko amajwi yakozwe na Nicolas mugihe amashusho yakozwe na Musinga ugezweho cyane mu gukora amashusho meza mu Rwanda no mu karere.