Umuhanzikazi Tonzi, umwe mu bahanzi b’inararibonye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo ye “Omushagama”, indirimbo yakozwe mu rurimi rw’Ikinyankore.
Iyi ndirimbo yari yarasohotse bwa mbere tariki ya 16 Mata 2017, ariko isohoka ari amjwi gusa (Audio). kuri iyi nshuro yayishyize hanze ifite amashusho meza cyane.
Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Tonzi yagarutse ku mpamvu yo gusohora amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’imyaka 9 yari imaze isohotse.
Ati“ navuga nti buri kintu kigira igihe cyacyo, muri ibi bihe byo kwizihiza Pasika ni imwe mu ndirimbo nkunda kandi iri kuri Album yanjye ya kane, muri Album 9 mfite. Rero kuko ngira indirimbo nyinshi, byahuriranye na Pasika, nkaba nayikoreye amashusho kugira ngo idufashe kwizihiza ibi bihe tuyiririmbana.”
Tonzi yavuze ko “Omushagama” ari imwe mu ndirimbo ze ifite umwanya wihariye mu mutima we, kuko igaruka ku gushima Imana.
Kugeza ubu, Tonzi amaze kugira Album icyenda (9), zose zifite ubutumwa bwubaka imitima n’imibanire myiza y’Abantu n’Imana.
Indirimbo “Omushagama” ni indirimbo ya karindwi Tonzi amaze gusohora mu mezi atatu ashize mu mezi azagira umwaka wa 2025, bikagaragaza ko Tonzi Ari mu bagabura iby’Imana beza u Rwanda rufite.