Imyemerere y’Abahindu, Amateka, Ingengabitekerezo n’Imigenzo yabo byose bitangirira mu kinyejaba cya 15 mbere y’ivuka rya Yesu
Ubuhindu ni rimwe mu madini akomeye kandi amaze igihe kirekire ku isi. Rikomoka mu Buhinde, aho ryatangiye ahagana mu kinyejana cya 15 mbere y’ivuka rya Yesu (BCE). Ntiryashinzwe n’umuntu umwe, ahubwo ryaturutse ku bitekerezo n’imyemerere itandukanye yagiye iterwa n’abafilosofi, abahanuzi, n’abanditsi.
Ubuhindu ni idini rifite imyemerere myinshi, ariko hari ingingo nyamukuru twakwita ingingo shingiro ryaryo:
Brahman: Brahman ni Imana y’ukuri, idafite isura imwe, ahubwo igaragarira mu buryo bwinshi. Ifite imbaraga zihambaye ndetse ku bahindu, iyi ni Imana yaremye ibintu byose
Reincarnation (Kuvuka bushya): Abahindu bemera ko ubuzima ari uruziga rudashira, aho umuntu avuka, agapfa, maze akongera akavuka bundi bushya mu bundi buzima hashingiwe ku byo yakoze mbere.
Karma: Iki ni igitekerezo cy’uko igikorwa cyose umuntu akora gifite ingaruka. Niba umuntu akoze ibyiza, azagira ubuzima bwiza mu buzima bw’ahazaza, yabakora bibi bikamugiraho ingaruka mbi.
Moksha: Ni aho umuhindu yifuza kuva muri uru ruziga rwa reincarnation, akagera mu gihe cyo kwinjira muri Brahman. (Brahman twayisobanuye hejuru).
Dharma: Ni amategeko cyangwa inshingano umuntu agomba gukurikiza mu buzima bwe, bitewe n’inshingano yahawe n’imana.
Mu Buhindu, Imana ifatwa nk’ifite ishusho nyinshi. Hari ibibumbano byinshi by’imana zitandukanye, ariko reka tubabwire izikunzwe cyane kuruta izindi
Brahma: Imana y’irema, ifatwa nk’umwe mu batatu b’ibanze (Trimurti).
Vishnu: Imana irinda, iyi Mana kuri bo ijya igaruka ku isi kenshi ikaza yigize nk’abantu b’abanyacyubahiro urugero ni Rama na Krishna.
Shiva: Imana irimbura ikongera ikubaka ibintu bishya, izwiho kuba itavugwaho rumwe, ikaba umuyobozi w’abanyamasengesho (yogis).
Ganesha: Imana ifite isura y’inzovu, izwiho gukuraho inzitizi mu buzima bw’abantu.
Ubuhindu bufite ibitabo byinshi byera byanditswe mu rurimi rw’Ikisansikiri (Sanskrit) birimo:
Vedas: Ibitabo bya kera cyane bigizwe n’imivugo, amasengesho, n’amabwiriza y’ubuzima bw’idini.
Upanishads: Ibitabo byibanda ku myumvire y’iby’isi n’iby’umwuka.
Mahabharata na Ramayana: Inkuru z’ibyabaye cyera, zirimo ubutumwa bw’ukwemera n’imyifatire irimo:
Gusenga buri munsi: Abahindu basengera mu rugo cyangwa mu rusengero rwabo (Mandir) buri Munsi.
Ibikorwa by’ubuyoboke: Bakora imigenzo myinshi irimo ukwiyuhagira mu mazi yera nka Ganges, iminsi mikuru nk’iya Diwali (Umunsi w’urumuri), n’ibirori by’Ubushyingiranwa bw’Abahindu.
Kubaha ibiribwa n’ubuzima: Abahindu benshi ni abasivite (vegetarians), kubera ko babona ubuzima nk’ikintu cyera.
Ubuhindu ni idini rifite abayoboke barenga miliyari 1, cyane cyane mu Buhinde na Nepali, ariko no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi. Rifite uruhare rukomeye mu muco, ubuyobozi, n’imibereho y’abaturage bo mu Buhinde n’ahandi.