Reading: Savant Ngira yasohoye indirimbo nshya “Nta Yindi Mana” asaba n’abahanzi kudashyira imbere ubwamamare bwabo

Savant Ngira yasohoye indirimbo nshya “Nta Yindi Mana” asaba n’abahanzi kudashyira imbere ubwamamare bwabo

didace
By didace 2 Min Read

“Nta Yindi Mana”, ni indirimbo igamije gushishikariza abantu gukurikira Imana y’ukuri

Umuramyi n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya Imana, Savant Ngira, yasohoye indirimbo “Nta Yindi Mana”, ije ikurikira izindi nyinshi zagiye zikora ku mitima ya benshi, zirimo nka Izina Risumba Ayandi, Narakubonye, Hozana, n’izindi.

Savant Ngira, ubusanzwe witwa Savant Ngirabakunzi, ni umwe mu nkingi za mwamba z’itsinda rya True Promises Ministries, rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Uretse kuba ari umuramyi, ni n’umwanditsi w’indirimbo akaba n’umutoza w’amajwi.

Indirimbo “Nta Yindi Mana” ikubiyemo butumwa bwo kwereka abantu ko Imana ari imwe rukumbi, kandi ko gukurikira indi nzira ari ugutakaza umurongo nyawo w’ubuzima. Ni indirimbo yanditse mu buryo bworoheye buri wese kumva ariko ifite amagambo akomeye kandi yongerera ukwizera umuntu wese uyumva.

Uyu muhanzi, yagiye akora ku mitima ya benshi mu ndirimbo yagiye agaragaramo. Urugero ni indirimbo Nzamutegereza ya True Promise, yakunzwe bikomeye kugeza n’aho yarebwe n’abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

Savant Ngira yemeza ko impano ye yayikomoye mu muryango, akaba yaratangiye kuririmba akiri muto mu ishuri ry’abana (Sunday School). Uko imyaka yagiye ishira, yasanze kuririmba atari impano gusa, ahubwo ari n’umuhamagaro yahawe wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ati: “Kuririmba nabyisanzemo. Natangiye muri Sunday school, abantu bambwiraga ko mbikora neza. Byatumye dufata icyemezo cyo gushinga True Promises.”

Savant Ngira yemeza ko yifashisha gusenga, gusoma Bibiliya no kumva indirimbo z’abandi bahanzi kugirango atangire gutunganya indirimbo. Avuga ko izi nzira zose zimufasha kubona amagambo afite ubuzima muri Kirisito no guhanga indirimbo zifasha abandi gusabana n’Imana.

Kukuba yava mu itsinda True Promise asanzwe abarizwamo ngo abikorere ku giti cye, avuga ko atazavamo kuko ngo ntakimunaniza kirimo ati “iyo umuntu akora ibyo yahamagariwe, abikora neza kandi ntibimunaniza.”

Savant Ngira yavuze ko ateganya kwagura umurimo we binyuze mu bihangano byinshi bitandukanye, anashishikariza abumva umuhamagaro wo kuririmbira Imana kubikora batagamije kwamamara, ahubwo bafite inyota yo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *