Reading: “Sabaoth // Baraka Zangu”: Indirimbo Nshya ya Frise Beyi Ihamagarira Abantu Kwizera Imana Ishobora Byose

“Sabaoth // Baraka Zangu”: Indirimbo Nshya ya Frise Beyi Ihamagarira Abantu Kwizera Imana Ishobora Byose

didace
By didace 2 Min Read

Umuramyi Frise Beyi Yashyize Hanze Indirimbo Nshya ‘Sabaoth//Baraka Zangu’

“Sabaoth // Baraka Zangu”, ni indirimbo iri kuri album ye ya mbere yitegura kumurikira abakunzi be mu minsi iri imbere nkuko yabitangaje.

Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Frise Beyi, usanzwe ari n’umubyeyi wubatse, yatangaje ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto. Yagize ati: “Kuva nkiri muto naririmbaga muri korali na minisiteri, ariko natangiye kuririmba ku giti cyanjye mu 2021.” Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirindwi ziri ku muyoboro we wa YouTube.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukangurira abantu kwizera Yesu Kristo nk’ushobora byose. Frise Beyi ati:

“⁠Iyi ndirimbo yibutsa abantu ko Yesu iyo avuze, byose biremera. Urugero ni wa mugore wari umaze imyaka 12 arwaye maze Yesu yamukoraho agakira. Niba hari icyo ushaka ko Uwiteka agukorera, izere gusa hanyuma uvuge uti ‘Safari hii lazima nimuone Bwana.’ Ese wakesheje ijoro uroba ntacyo wafashe? Ongera uterere inshundura zawe kuko uri kumwe na Yesu, safari hii lazima ufanikiwe.”

Yasobanuye ko yahisemo kuririmba mu Giswahili kubera ko ari rumwe mu ndimi amenyereye, kandi akenshi akoresha n’Ikinyarwanda mu bihangano bye. Izina ‘Sabaoth’, ni ijambo riva mu rurimi rwa Kinyarubani risobanura “Imana ishyira hejuru y’ibintu byose.”

Kumusozo w’ikiganiro, Frise Beyi yasabye abakunzi b’ibihangano bye gukomeza kumusengera no kumushyigikira mu buryo bwose, abizeza ko album ye ya mbere iri hafi gusohoka ndetse n’ibindi bikorwa byiza byinshi abateganyirije.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *