Reading: RWIBUTSO Emma nyuma yo gushyira hanze indirimbo yitwa ISHIMWE yahise ateguza igitaramo

RWIBUTSO Emma nyuma yo gushyira hanze indirimbo yitwa ISHIMWE yahise ateguza igitaramo

admin
By admin 2 Min Read

Rwibutso Emma ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umwe mu baririmbyi babahanga Gospel ifite muri iki gihe.

Uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye shya yise “Ishimwe”ibumbatiye ubutumwa bwo kwibutsa abantu ishimwe rikomeye Imana yaremye mu buzima bwacu Ubwo yaducunguraga

Iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi ndirimbo afite zirimo “Ubwiza wihariye, Amazi meza, Umunyabwenge, nizindi.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki muri 2016 Ubwo yari muri Korali . Mu kiganiro na Sion.rw yagize ati” mpamvu nahisemo umuziki wa Gospel nuko ndi umukirisito kandi nifuzako abantu benshi bamenya Kirisito nkuko Yabiduhaye nk’inshingano kujyana ubutumwa bwiza ku bantu bose.”

Yakomeje ati” Natangiye ndirimba muri Korali mu mwaka wa 2016 ariko nakoze indirimbo yanjye ya mbere muri 2020 yitwa “Mpa byose “

Muri iyi ndirimbo “Ishimwe” uyu muhanzi aterura agira ati “ibyo satani yandegaga nibyo. nari umunyabyaha ariko Yesu yarambabariye, none yaremye ishimwe mu mutima wanjye ntabasha gusobanura. wantuye umutwaro wari kubitugu byanjye wampaye kubaho. “

Muri iki kiganiro kandi, yavuze ko inganzo y’indirimbo ishimwe, yaje Ubwo yari yibutse ko Yesu yatubabariye.

Ati “Indirimbo ishimwe yaje biturutse kukwibuka ko Yesu yatubabariye kandi dukwiye kubibwira n’abandi bakamenya urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo kuri twe.”

Uyu muhanzi yahise ateguza ko mugihe kiri imbere arigutegura Gukora indirimbo mu buryo bugezweho (Live recording) ndetse agakora n’igitaramo.

Ati “Mu gihe kiri imbere ndateganya gukomeza gukora indirimbo ndetse ngakora na live recording kandi hamwe n’igihe cy’Imana nkazakora igitaramo mu buryo bwo kugirango ubutumwa bwiza bugere kuri benshi.”

Mu butumwa bwe, yagize ati “Abanyarwanda nabaha ubutumwa bwo gukomeza gukizwa neza bakizera Imana abatarayimenya bakayimenya ndetse bakabana mu mahoro”.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *