Reading: Poly TURIKUMWE yifashishije injyana ya Lumba abwira abantu kugirira icyizere Imana

Poly TURIKUMWE yifashishije injyana ya Lumba abwira abantu kugirira icyizere Imana

admin
By admin 2 Min Read

TURIKUMWE Poly ni umuhanzi umaze umaze igihe cyitari gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda kuko mu ndirimbo yashyize hanze ku rukuta rwe rwa You Tube iyambere yahageze mu myaka itanu itambutse ubwo hari taliki 26 Kamena 2019, iyo ndirimbo yayise “Humura”.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nziza cyane Ikozwe mu njyana ya Lumba imenyerewe cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yaganiraga na Sion.rw Poly TURIKUMWE yagarutse ku impamvu yifashishije injyana ya Lumba kuri iyi nshuro. Ati” Ngerageza gukora mu njyana zitandukanye kuko abumva ubutumwa bose ntibaba bakunda injyana imwe.”

Iyi ndirimbo ya Poly ni indirimbo yahisemo kwita,  “Umugisha” ariko ikaba ibumbatiye ubutumwa bushingiye ku gushishikariza abantu kwizera Imana nkuko Poly yabigarutseho.

Ati” Muri iyi ndirimbo natanze ubutumwa buvuga ku mbaraga ziri mu kwizera Imana.” Yakomeje avuga ko Kuba uri umwe mubo Imana yatoranyije ikabaha umugisha ari ibyo gushima.

Poly akorera umuziki mu ntara, ikintu bamwe bafata nkaho kitoroshye, niyo mpamvu twaje guhita tumubaza tuti” Gukorera umuziki muntara biroroshye?”

Ati”Gukorera umuziki mu ntara biragoye cyane….ntabwo byoroha kwegerana n’ibitangazamakuru nkuko bikwiriye ndetse n’ibitaramo ariko tuzakora uko imbaraga zingana.”

Dusoza ikiganiro twagiranye nawe yatuganirije ku Intumbero ye mu muziki. Ati” Intumbero yanjye ni ukugeza ubutumwa bwiza ku mpera y’isi bw’uko Yesu ari Umwami.”

Mu myaka itanu maze ashyira ku rukuta rwe rwa You Tube indirimbo ziramya  zigahimbaza Imana,  uyu mugabo amaze gushyira kuri uru rukuta rwe indirimbo zisaga 12. Iheruka ni Umugisha yasohoye muri iki cyumweru.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *