Perezida Donald Trump ku italiki ya 7 Ukuboza azitabira umuhango wo gufungura kumugaragaro Katederali ya Notre Dame i Paris, mu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakomeye kurwego rw’isi bagera kuri 50, nubwo urutonde rw’abashyitsi rutaramenyekana. Uru ni urugendo rwa mbere mpuzamahanga Donald Trump agiye gukora kuva atsinze amatora yabaye mu Gushyingo uyu mwaka wa 2024.
Donald Trump, yavuze ko yiteguye kujya I Paris gufungura kumugaragaro Catederali ya Notre Dame yari yarafashwe n’inkongi y’umuriro muri 2019 ubwo Donald Trump yari Perezida wa America. Trump yashimiye perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, ati” Yakoze akazi keza kuba Notre Dame yarasanwe ikaba yongeye gukora ni ibyo Gushimira, Imana ihimbazwe. Ku italiki ya 29 Ugushyingo Ubwo Perezida Emmanuel Macron yasuraga Notre Dame areba aho imirimo yo kuyisana igeze, yavuze ko abantu bagomba kugira ibyiringiro, no kwitegura amashimwe.
Abayobozi benshi bakomeye kw’isi batumiwe muri iki gikorwa, nubwo urutonde rwabazitabira rutarashyirwa ahagaragara, gusa Umushumba mukuru wa kiriziya Gatolika kw’isi Papa Francis nawe yatangaje ko nawe azaba ahari, kuko biteganijwe ko azasura Corsica nyuma y’icyumweru.
Muri iki gitaramo hazagaragaramo kuririmba, imbwirwaruhame ndetse n’umuziki wa kera kuko hazagaragaramo Korali Notre Dame de Paris.