Pastor Semajeri Gaspard ni we mubwirizabutumwa mu giterane Theo Bosebabireba azataramiramo i Burera
Mu gihe habura iminsi mike ngo mu karere ka Burera habere igiterane gikomeye “Garuka Live Concert”, kizabera mu murenge wa Cyanika, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho (hazwi nko Kugisayu), hamaze kumenyekana ko Pastor Semajeri Gaspard ari we uzaba umuvugabutumwa mukuru muri icyo giterane cyitezweho guhindura ubuzima bwa benshi.
Mu minsi ishize, mu bitangazamakuru byinshi hasohotse inkuru yavugaga ko umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Theo Bosebabireba azataramira abatuye mu karere ka Burera.
Ku munsi w’ejo, kuwa Gatatu tariki ya 9/10/2025, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Pastor Semajeri Gaspard, umaze kumenyekana cyane ndetse no kwamamara hirya no hino ku isi, ari we uzaba umuvugabutumwa muri icyo giterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, no gushishikariza abantu kugira ubuzima bwiza.
Iki giterane kizaba ku itariki ya 25/10/2025, kikaba giteganyijwe kuzazahura imibereho y’abantu mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, kuko hazarwanyirizwamo ibiyobya bwenge, igwingira, Indwara ziterwa n’umwanda ndetse no kwangirika kw’ikirere
Iki giterane kizayoborwa na Ev. Tuyisenge J. Baptist, uzwi cyane nka Kazungu, umaze kwandika izina rikomeye mu ivugabutumwa kandi akaba ari mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, ndetse n’umuhanzi Bozzi Olivier uri kuzamuka neza mu ndirimbo zihimbaza Imana nawe azataramira abazitabira iki giterane.
Biteganyijwe ko iki giterane kizabanzirizwa n’umuganda rusange nyuma igiterane kigatangira saa Saba, Kuri iyi taliki ya 25 Ukwakira 2025

