Papi Clever na Dorcas bagaragaje umuhate n’ubwitange mu gushyigikira ivugabutumwa binyuze ku muhanzi Chryso
Kuri uyu wa 17 Mata 2025, ahagana saa tanu za mu gitondo, umuhanzi Chryso NDASINGWA yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku gitaramo cye Easter Experience giteganyijwe kuba ku ya 20 Mata 2025.
Iki gitaramo kizabera muri Intare Arena i Rusororo, aho kizatangira saa kumi z’umugoroba kigasozwa saa tatu z’ijoro. Chryso azafatanya n’abandi bahanzi bakomeye barimo Arsène Tuyi, True Promise ndetse na Papi Clever & Dorcas.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Chryso yashimye byimazeyo Papi Clever na Dorcas ku ruhare bagize mu guteza imbere umurimo w’Imana binyuze mu kumushyigikira. Yavuze ko atari ubwa mbere bamufasha, kuko no mu gitaramo cye giheruka cyitwa Wahozeho Live Concert cyabereye muri BK Arena, Papi Clever na Dorcas bamufashije cyane.
Chryso yagize ati:
“Papi Clever yarampfashije cyane binyuze muri company ye yitwa Credo, bampaye inkunga irenga miliyoni eshanu (5,000,000 Frw). Noneho Icy’ingenzi ni uko iyo umuhamagaye aritaba. Ni umuvandimwe w’ukuri.”
Yongeyeho ko abakozi b’Imana bagakwiye kurangwa n’ubufatanye n’urukundo nk’urwo.
Mu kiganiro cyihariye Papi Clever yagiranye na Sion.rw, nawe yemeje ko iyo nkunga bayitanze nk’uburyo bwo gushyigikira umurimo Chryso akora. Yagize ati:
“Iyo nkunga twayimuhaye mu gitaramo cy’umwaka ushize Wahozeho Live Concert, kandi byari uburyo bwo kumushyigikira.”
Yakomeje agira ati:
“Icyaduteye imbaraga zo kubikora ni uko tuzi ukuntu bivunanye, ndetse Imana iduhaye ubushobozi bwinshi twajya dukora n’ibirenze ibyo, kuko bivuna cyane. Bisaba amafaranga menshi gutegura concert.”
Yasoje agira ati:
“Ibi ni ubufatanye bwiza. Ikindi, bivuze ko bigaragaza gutera imbere kw’abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”
Ibi kandi byashimangiwe na Frank Mario Sebudandi, umunyamakuru kuri Radio na TV O, wavuze ko ibyo bikorwa bigaragaza ubumwe buri hagati y’abaramyi. Yagize ati:
“Bigaragaza ubumwe, kandi ubumwe ni zo mbaraga.”
Yakomeje agira ati:
“Umuntu wicaye ntashobora guhagurutsa undi muntu wicaye. Ahubwo umuntu uhagaze ni we uhagurutsa uwicaye. Bivuze ngo, ufite icyo arusha mugenzi we, yamuhagurutsa bombi bagahagurukira rimwe.”