Bitangaza Mutita, ni umuhanzi ubyinjiyemo by’umwuga muri uyu mwaka ariko umaze igihe Ari umuririmbyi ufasha abandi bahanzi mu kuririmba.
Uyu muhanzi yasohoye indirimbo nziza yise JIREH ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ahita yemeza ko yinjiye mu muziki byeruye nkuko yabitangarije Sion.rw
Ati” Umuziki nawutangitiye mu ishuri ryo kucyumweru. Gusa uko nagiye nkura nagiye naguka ariko ubu nasanze ibyiza Ari uko natangira gushyira hanze indirimbo nanjye maze iminsi nzandika.”
Kubijyanye n’umwihariko we yagize ati” njyewe nasanze Mu Rwanda abantu baririmba indirimbo ziramya zigahimbaza bibanda ku injyana zimwe! Rero njyewe nzajya mbikora mu njyana ya Afro Beats.”
Bitangaza yemera ko yizeye ko Imana imuri hafi Kandi ko izabana nawe. Mu gusoza ikiganiro gito twagiranye, yavuze ko yifuza ko abantu bagerageza kumva ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo ntibatwarwe cyane n’umuziki mwiza ngo bibagirwe kumva ubutumwa.
Ati” iyi ndirimbo nayikoze kugirango mbanze gushima Imana, kuko nibwo butumwa buyikubiyemo, Kandi ni ingenzi kuyishima.” Asoza avuga ko yifuza ko abantu bamushyigikira kugirango abashe kugeza ubutumwa ku bantu benshi.
Iyi ndirimbo ye JIREH yakorewe muri Mariox, amajwi ndetse n’amashusho. Iyi ndirimbo iri kuri Shene ya You tube ya Bitangaza Mutita.