Pastor Amani Stephane, Nkomezi Alex na Incense of Praise itsinda ryo kuramya no guhimbaza ikorera mwitorero rya Impact Mission Church- Dallas Texas basohoye amashusho y’indirimbo y’indirimbo, Yesu Ndaguhimbaza.
Nyuma y’imyaka irenga 20 Pastor Amani Stephane yanditse iyi ndirimbo yakunzwe na benshi ikanakoreshwa mu nsengero zitandukanye no mu bigo by’amashuri mu bihe byo kwegerana n’Imana hifashishijwe indirimbo, yayikoreye amashusho.
Muri iyi ndirimbo, Pastor Amani Stephane yifashishije itsinda ryitwa Incense of Praise (Umubavu wo kuramya) ndetse na Nkomezi Alex, umwe mu bakunzwe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana.
Ubwo yaganiraga na Sion, Pastor Amani yagarutse ku kuba iyi ndirimbo itari yagakorewe amashusho nyamara yari imaze imyaka irenga 20 isohotse.
Ati: “Igihe cy’Imana cyari iki. Muri za 2002 ibintu by’amashusho ntibyari bihari cyane! Icyo gihe twasohoraga ama CD. Nyuma rero twahise dushyira imbaraga mu bushumba. Rero navuga ngo ni umugisha kuba iyi ndirimbo tuyikoranye n’abana twabonye bakura mu itorero mu mpano, uyu munsi akaba ari bo bayisubiramo mu njyana igezweho.”
Muri iyi ndirimbo harimo umwana ucuranga ingoma, Pastor Amani Stephane yemeza ko ari umuhungu we.
Uyu mushumba yavuze ko ari ibyo kwishimira. Yakomeje ati: “Iyi ndirimbo irangira ivuga ngo ‘Tuzigumira muri We’. Gucurangirwa n’umuhungu wanjye ni gihamya ko njye n’inzu yanjye tuzakorera Imana; tuzigumira muri We.”

