Chryso NDASINGWA yataramiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cyari cyitiriwe indirimbo ye “Wahozeho” kuko yari yacyise “Wahozeho Album Launch”.
Iki gitaramo yamurikiyemo Album Cyabereye muri BK Arena tariki 05 Gicurasi 2024. Ndetse cyabaye icya mbere yari akoze mu mateka ye.
Uyu muhanzi watinyutse BK Arena nyamara hari abamubanjirije batarayitinyuka ntago aramara igihe kinini mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19.
BK Arena ifite amateka meza ku bahanzi baririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko abahanzi bakora iyo njyana Bose bahayaramiye babashije kuyuzuza. Abo ni Israel Mbonyi na Chryso NDASINGWA.
Chryso NDASINGWA nyuma yo gukora ayo amateka yo kuba umuhanzi wa kabiri wujuje BK Arena andetse akaba umuhanzi wa mbere umaze imyaka micye mu muziki wujuje iriya nyubako, yongeye guteguza ikindi gitaramo.
Ni igitaramo uyu muhanzi yise EASTER EXPERIENCE kizaba kuya 20 Mata 2025, aho uyu muhanzi azafasha abakirisito kwizihiza Pasika.
Indirimbo Aherutse gushyira hanze yitwa NZAKUJYA IMBERE yakoranye na Rachel imaze ibyumweru bibiri isohotse. Indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi ku rukuta rwe rwa You Tube ni “Wahozeho” kuko imaze kurebwa n’abasaga 2, 734, 408. Iyi ndirimbo yasohotse 19 Ukwakira 2022