Reading: “Ntakinanira Imana” Nyuma yo gukurwa mu bukumi Yahise asohora indirimbo

“Ntakinanira Imana” Nyuma yo gukurwa mu bukumi Yahise asohora indirimbo

admin
By admin 1 Min Read

Nyuma yo gutererwa ivi,kwambikwa Impeta y’urukundo no gufatirwa Irembo, Hope Promise yasohoye indirimbo “Ntakinanira Imana” ishimangira imirimo itangaje y’uwiteka.

Ni indirimbo yageneye abakunzi be mu gihe akomeje kwitegura ubukwe nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo rutajegajega no gufata Irembo Aho iyi mihango yose yabaye le 30/11/2024.

Bikaba byitezwe ko ubukwe bwa Hope Promise na Levis Rukundo umusore wamwihebeye buzaba muri uyu mwaka wa 2025 ku itariki itarashyirwa ahagaragara.

Iyi mihango yabereye ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Zambia, aho uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yavukiye akaba ari ho uyu musore atuye

Indirimbo Ntakinanira Imana yanditswe na Hope ubwe agamije gushishikariza abasenga Imana gushikama ku masererano bagategereza ibisubizo byabo mu kwizera kabone n’ubwo baba nta kimenyetso cy’ibisubuzo babona. Hope ati”Ndashaka kubabwira ko nta kintu kidashoboka ku Mana. Mu gihe gikwiye, kandi no mu gihe cyashyizweho n’Uwiteka araza kuzuza ibyo wasengeraga.”

Yaboneyeho guhumuriza ba bwihebe ati: “Abacitse intege nyamuneka mwihangane Imana izabigeza neza”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *