Reading: Nice Ndatabaye yashyize hanze indirimbo yuje ibihumuriza bitanga ihumure

Nice Ndatabaye yashyize hanze indirimbo yuje ibihumuriza bitanga ihumure

admin
By admin 1 Min Read

Ni indirimbo yise Yesu Niwe byose yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, yibanze ku guhumuriza imitima ibabaye no kubasubizamo imbaraga hashingiwe ku kwizera Yesu Kiristo.

Ubwo yaganiraga na Sion.rw Nice Ndatabaye yemeje ko indirimbo Yesu niwe byose ishingiye kubutumwa buri muri Matayo 11:28-30  ati” kuri uwo murongo Yesu aduhamagarira kuza kuri we ngo aturuhure kandi tuzane imitwaro yacu yose tuyi mukoreze!”

Yakomeje avuga ko abantu bararemerewe n’imitwaro itandukanye irimo ibyaha, amaganya, amarushwa, n’ihungabana ndetse n’ibindi bakwiye kumugana Kuko yesu yaje ngo tubone amahoro. Ati” Ndahamagarira abantu bose kuza kumwami w’amahoro nkuko Yesaya yabihanuye ngo “azitwa igitanga Imana ikomeye umwami w’amahoro, ntawundi uwo ni yesu kandi ashobora kubabarana natwe kuko niwe wenyine utwunva,yambaye umubiri kugira ngo asogongere imibabaro turimo kunyuramo”.

Nice Ndatabaye ati” Yesu yaraye hanze, yarashonje, yarakubitswe, ndetse n’ibindi tunyuramo nawe yabinyuzemo, ariko amaherezo yaranesheje kandi nkuko ya nesheje nawe uri mubikugoye kura amaso ku bikugoye utumbire yesu niwe banze ryo kwizera kandi uzanesha nkuko yamesheje”. Uri mubanesha ntabwo uri mubaneshwa kuko Yesu yanesheje ku bwacu.

Yasoje agira ati” muri Yesaya 9:6 no mu baheburayo 2:18 haranditswe ngo
Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose”.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *