Koreya Y’epfo ni igihugu giherereye muri y’iburasirazuba kiri mu bihugu byateye imbere, kuburyo abantu benshi byakunda ku gisura. Hari igihe umuntu ahasura cyangwa akajya gukorerayo akazi, ariko kubera kutahamenyera bigatuma atabona aho yajya asengera ngo aterane n’abandi, niyo mpamvu nka Sion twahisemo kubereke aho mwasengera igihe mwagera muri iki gihugu.
YOIDO FULL GOSPEL CHURCH
uru ni urusengero rw’Abapantekoti (Pentecostals) ruherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu (Seoul), rwashinzwe mu mwaka wa 1958 rishingwa na David Yonggi Cho.
Uru rusengero rukorerwamo amateraniro meza kandi rufite abayoboke barenga miliyoni imwe. ruzwiho kugira ibikorwa bikomeye byo kubwiriza ubutumwa mu buryo bugezweho, harimo no gukoresha ikoranabuhanga mu gusakaza inyigisho za gikristo.
PRAYER MOUNTAIN
Muri Koreya y’Epfo hari ahantu henshi abakirisitu bajya gusengera kuburyo bisaba bwitange bukomeye kugirango uhagere, aho ni mu misozi y’iswe iyo gusengeraho, urugero nk’uwa Gethsemane mu nkengero z’umurwa mukuru wa Seoul, uyu musozi wakira abantu ibihumbi byinshi baza kuhasengera bakahakorera amasengesho y’igihe kirekire.
MYUNGSUNG PRESBYTARIAN CHURCH
Iri ni itorero rya gikristu ryatangiriye muri Koreya y’Epfo, rifite intego yo gukorera Imana binyuze mu kwigisha, ubutumwa bwiza, no gufasha abakene. Iri torero ni rimwe mu matorero akomeye muri Koreya y’Epfo, ryamenyekanye cyane kubera ibikorwa byaryo byo gukwirakwiza ubutumwa bwiza, haba imbere mu gihugu no hanze. Iri torero ryatangiye muri 1980 ritangizwa na Dr Kim Sam-Whan
ONNURI COMMUNITY CHURCH
Iri ni itorero rya gikristu ryatangiriye muri Koreya y’Epfo, ritangira muri 1984 ritangizwa na Ha Yong-jo, iri torero ryamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ivugabutumwa rishingiye ku mahame ya Bibiliya no gushyigikira umuryango w’abakristu ku isi. Uzwi nka “Onnuri” mu kinyakoreya risobanura “isi yose,” rigaragaza icyerekezo cyabo cyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo mu bihugu bitandukanye.
Iryo torero rizwiho kuba rifite uburyo bugezweho bwo kuramya, kwigisha Bibiliya mu buryo bunoze, ndetse no gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi. Rifite amashami menshi mu bice bitandukanye by’isi, harimo no muri Afurika.
SARANG COMMUNITY CHURCH
Ni itorero ryageze muri Koreya Y’epfo muri 1978 ni itorero rya gikristu rikomeye ryatangiriye muri Koreya y’Epfo, rimenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ivugabutumwa n’uburyo bwo gushyigikira iterambere ry’itorero ku isi hose. Izina “Sarang” mu rurimi rw’ikinyakoreya risobanura “urukundo,”Mu kinyarwanda, bihita bigaragaza umurongo wabo wo gukorera Imana no kugaragaza urukundo rwayo ku bantu bose.