Ni gute umuntu yakizwa Kandi akagira ubukire

admin
By admin 2 Min Read

Akenshi bakunda kuvuga ko bigoye ko umuntu yagira ubutunzi Kandi akanakizwa. Ibi hari ubwo bamwe babishingira ku murongo wa Bibiriya aho yesu yavuze ko bigoye ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana. Ibi bituma bamwe bumva ko umuntu yakora kimwe muribyo.

Sion.rw twaganiriye na Pastor HABYARIMANA Desire kuri iyi ngingo. Pastor Desire we atubwira ko bishoboka ko umuntu yakizwa Kandi agatunga. Yakoresheje ijambo ry’Imana rigira riti”Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha. Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane. Ni ijambo riboneka muri Bibiriya (Itangiriro 26:12-13).

Pastor Desire, yakomeje agaragaza ko Bibiriya ibigaragaza neza ko umuntu Yaba umukire Kandi agakizwa.  Ati”
Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo. (Imigani 22:4).”
Yakomeje ati”Bibiliya ivuga kubijyanye n’ubutunzi (amafranga) inshuro 2350. Hano yagaragaje ko Yesu yaciye imigani 39 muri iyo migani , 11 igaruka ku mafranga.”

Munyigisho za Yesu 15% zagarukaga kumafranga n’ubutunzi, ikintu gihita kigaragaza ko Gukira bikurikiza amahame y’Ubwami bw’ Imana nkuko Pastor Desire abivuga.

Ubwo yari abajijwe impamvu abakirisito hari abo usanga ntabukire bafite Pastor Desire yagize ati “Impamvu abakristo badakira bica amahame yanditse muri Bibiliya. Gukora cyane, no gukorera mu bumwe, Gutanga, Kwizigama, Kureba n’ibindi bitandukanye.” Aha yahise avuga ko ibi biramutse bikozwe neza, hakiyongeramo gukiranuka no gusenga ntakabuza umuntu yakira Kandi agakizwa.

Hari ingero nyinshi muri Bibiriya zigaragaza abakirisito bakijijwe Kandi bakaba abakire. Muribo harimo uwitwa umwami Salomo, dore ko mubyo yari atunze harimo itaranto 666 z’izahabu zapimaga Toni 34 za zahabu, muri iki gihe byakugora kubibara mumadorari. Si mu butunzi gusa kuko hari n’abanyamashuri benshi babayeho Kandi  Ari abakirisito barimo Mose, Luka n’abandi benshi.

Ibi byaba bivuze ko gukizwa bidakuraho ko umuntu azirikana no gushaka ubundi buzima bugena imibereho ye yo ku isi nkuko byagaragaye mu mirongo ya Bibiriya yifashishijwe muri iki kiganiro twagiranye na Pastor HABYARIMANA Desire.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *