Korali Shiloh ni korali y’urubyiruko ibarizwa mu itorero ADEPR, ururembo rwa Muhoza mu karere ka Musanze. Ni korali yavutse mu mwaka wa 2017, iturutse muri korali y’irerero ry’itorero yitwa Urufatiro.
Iyi korali yabaye urukingo rwakingiye abantu benshi kujya mu byaha ndetse abandi babivamo, kwiheba n’ibindi, ndetse ibabera isoko y’ibyiringiro ibinyujije mu ivugabutumwa mu ndirimbo n’ibitaramo.
Kugira ngo byumvikane, reka twifashishe urugendo rwa korali Shiloh mu myaka umunani (8) imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.
Ubwo umuyobozi wa korali Shiloh Josue Mugisha yaganiraga na Sion.rw, yabikomojeho ati:
“Urugendo rw’imyaka 8 rwa korali Shiloh ni urugendo rwuzuyemo byinshi, byatumye Shiloh iba ifite aho igeze kuri uyu munsi. Guhera mu mpera z’umwaka wa 2018, korali Shiloh itegura ibitaramo bisoza umwaka bizwi ku izina rya The Spirit of Revival. Ibi ni ibitaramo byagiye bibera benshi umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no guhembuka.”
Bwana Perezida Josue, avuga ko ibi bitaramo bafashijwemo n’abavugabutumwa b’amazina akomeye bagiye baba muri ibyo bitaramo nka Pasiteri Emmanuel Uwambaje na Pasiteri Désiré Habyarimana. Hari Kandi n’abahanzi bakomeye nka Elie Bahati, Papi Clever, Alexis Dusabe n’abandi.
Spirit of Revival ikaba igitaramo ngaruka mwaka, yabaye umwanya mwiza wo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye, kuko hagiye hakorerwamo ibikorwa by’urukundo birimo: kuremera abatishoboye, kwishyurira abana amashuri, ndetse no gusura abarwayi ku bitaro.
Spirit of Revival y’uyu mwaka izabera i Kigali nk’uko umuyobozi wa korali Shiloh yabidutangarije ati:
“Uyu mwaka Shiloh Choir yagize ihishurirwa ryo kwagura icyo gitaramo kikabera mu mujyi wa Kigali.”
Shiloh ni yo korali y’urubyiruko by’umwihariko ituruka mu Ntara y’Amajyaruguru, yabashije gukora ingendo nyinshi z’ivugabutumwa mu gihe gito mu mujyi wa Kigali, kuko bamaze gutumirwa ku matorero atandukanye nka ADEPR Nyarugenge, ADEPR Ntora Church International Chapel, ADEPR Gikondo SGEEM, ADEPR Kicukiro Shell (aho bamaze gutumirwa inshuro ebyiri), ADEPR Gatenga, ADEPR Nyakabanda, ADEPR Kabuga, ADEPR Kacyiru, n’ahandi. Ibi binagaragaza urukundo iyi korali ifitiwe mu mujyi wa Kigali.
Muri uru rugendo rw’imyaka 8 Shiloh imaze ikora umurimo, yabashije gushyira hanze umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho wiswe Ntukazime. Ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 10, zagiye zihembura imitima y’abazumvise.
Kugeza ubu amakuru mashya ahari kuri korari Shiloh, ni uko ku italiki 12 Ukwakira 2025 izakorera igitaramo ngaruka mwaka “Spirit Of Revival” mu mujyi wa Kigali I gikondo kuri Expo Ground.