Nexus Adam ni umusore ukiri muto ukomoka mu karere ka Musanze akabarizwa mu itorero ADEPR ururembo rwa Muhoza. Nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo AJEE, iri mu njyana itari iya Gospel izi zizwi nka Secular, byatumye aza ku rutonde rwa bamwe mu bahanzi b’ibyamamare nabo bakomoka muri ADEPR.
Bushali ni umwe muri ibyo byamamare bikomoka mu itorero ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali kuko yaririmbye no muri Korali yitwa Maranatha nkuko amakuru dufite abivuga. Iyo Korari ibarizwa I gikondo.
Itangishaka Bruce uzwi nka Bruce Melody nawe ni umwe mu byamamare bikomoka mu itorero rya ADEPR kuko we amakuru agaragaza ko yasengeye cyane kuri ADEPR ya Kamashashi.
Hari n’umuhanzi uzwi nka Mani Martin we yanatangiye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Imwe muri zo yanakunzwe ku rwego rwo hejuru ni iyitwa Urukumbuzi.
Uyu Nexus Adam nawe yinjiye mu muziki nkuko abo bakuru be bawinjiyemo, Mu ndirimbo nshya yise AJEE.
Nexus Adam aganira na Sion.rw yavuze ko kuririmba indirimbo zizwi nka Secular Atari icyaha nkuko bitekerezwa na bamwe. Ati” twese dutanga ubutumwa Kandi ntago tuvuga Imana nabi”
Yahise agaragaza ko nabo batanga ubutumwa Kandi bwagakwiye kwitwa ubw’Imana. Ati” Imana idushishikariza gukunda, ese mwibuka ko iyo Umuryango ushingiye ku Rukundo ukomera? Twebwe twigisha abantu gukunda, Kandi ni uruhare rwacu mu Kurema umuryango ushingiye ku rukundo.”
Yasoje avuga ko igihe kigeze ngo abantu bahindure intekerezo kuko umuhanzi wese aho ava akagera aba atanga ubutumwa ndetse bikajyana nuko Ari akazi ngo kuko na Yesu yabwiye ba petero guhindura urushundura babona gufata amafi. Ati” igihe indirimbo itabiba Urwango, ntishishikarize abantu ikibi, nta mpamvu yo kumva ko uwayiririmbye yaguye.
Ati” urugero indirimbo yanjye AJEE ni indirimbo ishishikariza abasore kumenya uko bita ku bakunzi babo. Ese icyo ni icyaha? Nibitanaho bizatanga umusaruro w’urukundo nyarwo! Ibi bizatuma ni bajya kubaka Umuryango uzaba ushingiye ku rukundo.”