Reading: Korari Nebo Mountain yibukije abanyarwanda ko imirimo y’abera izibukwa

Korari Nebo Mountain yibukije abanyarwanda ko imirimo y’abera izibukwa

didace
By didace 3 Min Read

Indirimbo nshya ya Korali Nebo Mountain yo muri ADEPR Kabarondo, Itorero rya Rutagara ururembo rwa Nyagatare, yanyuze imitima ya benshi. Ni indirimbo yuzuye amashimwe, ishingiye ku rugendo rwa Dawidi, igaruka ku buryo Uwiteka yamukuye mu ishyamba akamushyira ku ntebe y’ubwami.

Mu magambo y’indirimbo, bagira bati: “Imirimo yawe, Uwiteka, irahambaye. Mu ishyamba, mu ntama za Data, mu rugamba rw’intare n’idubu ubuzima bwanjye bwaratawe, aho nta byiringiro, ni ho wansanze, ni ho wankuye, ndakira.”

Indirimbo ishingiye ku mateka y’Umwami Dawidi wabaye umuyobozi w’Abisirayeli imyaka 40. Yabanje kuyobora imyaka 7 i Heburoni arwana n’ingabo za Sauli, hanyuma imyaka 33 ashyirwa ku ntebe y’ubwami i Yerusalemu. Nubwo yabaye umwami yakomeje guca bugufi no kuzirikana Imana.

Nebo Mountain Choir yibutsaga buri mukristo ko gusubiza amaso inyuma bifasha kumenya aho Imana yamukuye, ikamugira abo ari bo uyu munsi. Ni indirimbo ikangurira abari mu bihe bigoye kwizera ko Uwiteka atajya ahemuka.

Korali Nebo Mountain yatangiye mu 2004 nk’itsinda ry’abanyeshuri baririmbaga mu biruhuko. Ubu imaze kuba korali ikomeye hashingiwe ku bikorwa byunganira abakirisito mu mibereho myiza n’iterambere.

Urugero, Mu mwaka wa 2024, iyi korali yakoze igiterane cy’amateka cyiswe Nebo Gospel Week cyatangiye taliki 20 gisozwa taliki 25 Kanama 2024. Cyitabiriwe n’amakorali atandukanye arimo Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge, Bethesaida ya ADEPR Kayonza,  Penuel, Umurwawera, Alpha, Abasaruzi, Salem, Umuseke, Intwarane na Integuza.

Muri iki giterane, Abantu bagera kuri 400 bakiriye agakiza, abandi bagandukira Uwiteka.

Imiryango yari yari ifitanye amakimbirane, yabanye mu mahoro, bamwe basabana imbabazi, Abana barenga 60 bavanywe mu muhanda biyemeza gusubira mu miryango no mu mashuri.

Hatanzwe Mituweli 700, mituweli 600 zatanzwe na Nebo Mountain, naho 100 zituruka muri Korali Shalom.

Hatanzwe kandi ihene 10 ku miryango itishoboye, nk’uburyo bwo kuzamura imibereho.

Ku munsi wo gusoza, tariki ya 25 Kanama 2024, Rev. Ndayizeye Isaie, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, yavuze ko intego y’Itorero atari ugusenga gusa, ahubwo ari no gufasha abaturage kugira imibereho myiza ati:

“Itorero ryacu rifite inshingano yo guhindura imibereho y’abantu mu buryo bwuzuye (umwuka n’umubiri).”

Naho Gatanazi Rongine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, yashimye uruhare rw’itorero mu guteza imbere abaturage ati:

“ADEPR ni umufatanyabikorwa ukomeye mu gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza.”

Mu giterane kimwe cyakozwe na Korali Nebo Mountain cyavuyemo ubufasha bwahawe abantu 770 bongera kugira ubuzima bwiza, hatirengagijwe  abafashijwe kongera kugarukira Imana ndetse n’abasubijwemo imbaraga

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *