Mu ndirimbo bise banze agakiza, Hyssop yavuzemo ijambo rikomeye. Iti” Ni mureke gushakira agakiza mu mategeko”
Ku wa 22 Ukwakira 2024, Korari Hyssop yasohoye indirimbo iyita “Banze Agikiza”, ni indirimbo imaze igihe ivugisha benshi mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubutumwa bukomeye burimo bubuza abantu gushakira agakiza mu mategeko.
Indirimbo “Banze Agakiza” ubutumwa bwayo burihariye kuko ishimangira ko abantu benshi bibeshya ku gakiza, bakagashakira mu bikorwa byabo cyangwa mu mategeko.
Mu gice cya mbere cy’iyi ndirimbo, Hyssop Choir igaragaza uko abantu baguranye icyubahiro cy’Imana ibitagira umumaro, bakanga agakiza kazaniwe na Mesiya, ahubwo bakiyambarira “ubushwambagara”.
Gice cyagarutsweho n’abatari bake ni aho baririmba bati: “Ni mureke gushakira agakiza mu mategeko, ahubwo mwizere Yesu wabambwe ku bwacu.”
Ubu butumwa bwatumye bamwe bavuga ko Korari Hyssop yaba yarahuye n’ibibazo bishingiye ku itorero, gusa abandi bakemeza ko ari uburyo bwo gukebura abantu bayobejwe ku by’agakiza.
Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Perezida wa Korari Hyssop, Bwana Uwitonze Blaise, yasobanuye ubutumwa bashakaga gutanga muri iyi ndirimbo.
Yagize ati:
“Twashakaga kubwira abantu ko agakiza tugaheshwa no kwizera Kristo, si ugukurikiza amategeko ayo ari yo yose. Abantu benshi bibeshya ku by’agakiza bakakitiranya n’imirimo y’abakijijwe. Habanza gukizwa n’ubuntu, hanyuma uwakijijwe agahindurwa n’Umwuka Wera, akera imbuto nziza, atari izo zimukiza ahubwo zimuhamya ko yakijijwe.”
Bwana Blaise yifashishije amagambo yo mu Abaroma 3:21–24, agira ati:
“Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko… kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.”
Yongeye kandi gukomoza ku Abefeso 2:8–9 aho hagira hati:
“Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana, ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira.”
Yasoje ashimangira aya magambo akomeye yo mu Byakozwe n’intumwa 4:12:
“Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”
Uwitonze Blaise yasobanuye ko iyi mirongo ari yo yabaye umusingi wo guhimba indirimbo “Banze Agakiza”, yongeraho ko intego nyamukuru atari uguteza impaka mu matorero, ahubwo ari ugukangurira abantu gusobanukirwa inzira nyayo y’agakiza.
Yasoje agira ati:
“Agakiza ntabwo kari mu mategeko. Agakiza tugaheshwa no kwizera Yesu Kristo.

