Reading: Mu mboni za Fleury Legend Cinema yakoreshwa mu ivugabutumwa igatanga umusaruro mwinshi

Mu mboni za Fleury Legend Cinema yakoreshwa mu ivugabutumwa igatanga umusaruro mwinshi

admin
By admin 2 Min Read

Kenshi abantu by’umwihariko mu Rwanda hari abantu batumva ibijyanye na Cinema cyane cyane Firime, kugeza ubwo hari abumva ko gukina firime Ari icyaha. Ibi byatumye kugeza ubu hari ikibura muri firime n’iyobokamana mu Rwanda nkuko Fleury Legend uri mu bafite izina rikomeye muri Cinema y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Sion.rw.

Fleury yavuze ko hakiri imbogamizi by’umwihariko mu bakiristo ndetse yemeza ko no kubikora firime bibasubiza inyuma. Ati” Twebwe hari igihe Duhamagara umu pastor tukamusaba kuza gukina muri firime Wenda Arakina Ari umuvugabutumwa akakubwira ngo ntago yaza muri firime.”

Uyu mugabo yagaragaje ko Firime za Gikirisito zagakwiye kwitabwaho kuko zakwifashishwa mu ivugabutumwa. Ati” hashyizwemo imbaraga firime zavuga ubutumwa cyane. Urugero, hari firime turi gukora inyura kuri shene ya YouTube yitwa Fleury and Jeanette, iyo firime yitwa Feke Prophecy (ubuhanuzi bw’ibinyoma.”

Yemeza ko muri iyi firime hakubiyemo ubutumwa bwiza ndetse ko abantu bari kuyikunda. Ati” bamwe batubwirako turi kubahumura amaso, abandi nabo bati” twari twaracitse murusengero ariko turasubirayo abandi bati kanaka yankoze nk’ibi.” Ibi bituma yemeza ko kuba firime ziri mu bikunzwe cyane, ziramutse zitaweho zafasha abazireba guhinduka bakemera Kiristo bakanamwakira.

Fleury yagize ubutumwa aha abakora amafirime. Ati” abantu benshi bibaza ko gospel idacuruza, ariko bagakwiye kubikora kuko abantu benshi bakunda firime, Kandi umubare munini mu Rwanda ni abakirisito.”

Mu ibarura ryakozwe muri 2012 ryari ryagaragaje ko mu Rwanda ABA kirisito Ari 93% by’abaturage Bose bo mu Rwanda. Muri abo 44% ni abagatolika, 38% ni abaporotesitanti, 12% ni abadivantisiti b’umunsi wa karindwi naho 2% bari aba Islam. Iyi ngingo isa niyakwemeza ko bishoboka ko Firime za Gikirisito ziramutse zishyizwemo imbaraga zatanga umusaruro Yaba mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *