Reading: Mu kwizihiza Yubile y’ibitaro bya Nemba hagiye gutambwa igitambo

Mu kwizihiza Yubile y’ibitaro bya Nemba hagiye gutambwa igitambo

admin
By admin 1 Min Read

Diyoseze ya Ruhengeri ni imwe muri diyoseze Gatolika icyenda ziri mu Rwanda. None kuwa 3 Ukuboza 204 kuri iyi diyoseze, hagiye guturiwa igitambo cy’ukaristiya cyo kwizihiza yubile y’imyaka 50 y’Ibitaro bya Nemba, Hanahimbazwa yubile y’ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri mu rwego rw’ubuzima. Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’ubuzima Dr NSANZIMANA Sabin, nkuko tubikesha Pacis Tv

Ibitaro bya Nemba n’ibitaro bya Ruli byose biherereye mu karere ka Gakenke ndetse bigacungwa na Kiriziya Gatolika aho binemezwa ko byunganiye leta mu korohereza abaturage kwegerezwa ubuvuzi. Kiriziya Gatolika mu Rwanda yabaye umufatanya bikorwa wa leta mu ngeri nyinshi zirimo Ubuvuzi n’amashuri.

Mu Rwanda harimo diyosezi 9 arizo: Arikidiyosezi ya Kigali, Diyosezi ya Butare, Diyosezi ya Cyangugu, Diyosezi ya Gikongoro, Diyosezi ya Kabgayi, Diyosezi ya Kibungo, Diyosezi ya Nyundo, Diyosezi ya Ruhengeri na Diyosezi ya Byumba, izo Diyosezi zose zifite abayoboke bangana na 40% by’abaturage Bose mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *