Michael Jackson, afatwa nk’umwami w’umuziki wa pop, ni umwe mu bahanzi bazwi cyane babayeho ku isi, ntago yafashwe nk’umuhanzi waririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko yakoze ivugabutumwa ritangaje mu bijyanye n’imyemerere.
Michael Jackson, ubundi yavukiye mu muryango w’abayoboke ba kiriziya Gatolika, ariko ababyeyi be aribo Joseph na Katherine Jackson, bamwinjije mu Idini ry’Abahamya ba Yehova.
Mu myizerere y’Abahamya ba Yehova hari ibintu byinshi baziririza birimo kwizihiza iminsi mikuru nka Noheli, n’ibindi. Michael nawe yakuriye mu muryango ufite izo ndangagaciro, ndetse nawe arazigira.
Michael yakomeje kuba Umuhamya wa Yehova kugeza mu mpera z’imyaka ya 1980. Byaravuzwe ko yajyaga akora ivugabutumwa “urugo ku rundi” bizwi nka (door to door). Ibi ni kumwe umuvugabutumwa akura ivugabutumwa asura urugo kurundi abwiriza.
Nubwo umuziki we wagarukaga ku buzima rusange, ubusabane bw’abantu, n’ubutumwa bw’amahoro, Michael yanditse indirimbo zifite ubutumwa bwubatse imitima y’abantu benshi.
Urugero: indirimbo yitwa Man in the Mirror, yasohotse mu 1988: ku muntu wumvise iyi ndirimbo, Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu gukundana, ariko no kwitekerezaho.
Will you be there Will. Ni indirimbo yasohotse muri za 1991. Iyi ndirimbo igaruka ku buryo abantu bashobora kugirira ubuntu abandi ndetse no kubafasha mu gihe cy’ibibazo.
Keep the Faith yo yasohotse 1992, nayo ni indirimbo Ishishikariza abantu kwizera no gukomera mu bihe bigoye.
Nyuma yo kuva mu Bahamya ba Yehova, Michael Jackson ntabwo yasobanuye neza aho yakomeje ibijyanye n’ukwemera kwe, ariko inshuti n’umuryango we bavuze ko yakomeje kwizera Imana mu buryo bwe.
Michael yagaragaje kenshi icyubahiro agomba guha Imana, cyane mu mvugo ze no mu biganiro. Hari aho yavuze ati:
“Ubuhanzi bwanjye, inganzo yanjye yose, ni impano iva ku Mana. Ni yo mpamvu ngomba kubikora ku rwego rwo hejuru.”
Iki cyerekana uko yabonaga Imana nka nyambere Mu buzima bwe bw’ubuhanzi.
Hari amakuru avuga ko mu myaka ye ya nyuma, yakunze kuganira ku Mana cyane, ndetse ngo n’ibiganiro yagiye agirana na mama we Katherine Jackson, byibandaga ku iyobokamana.
AMATEKA YA MICHAEL JACKSON
Michael Joseph Jackson yavukiye muri Gary, Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 29 Kanama 1958. Yamenyekanye nk’umwami w’umuziki wa pop (King of Pop) kubera impano ye idasanzwe mu kuririmba, kubyina, no guhanga ibihangano byahindutse ibimenyabose ku isi.
Michael yavutse ari umwana wa munani mu muryango wari ufite abana icumi.
Papa we ni Joseph Jackson naho mama we ni Katherine Jackson. Joseph yari umubyinnyi mu basirikare ndetse yaje kuba umuyobozi w’itsinda ry’umuziki ry’abana be.
Mu 1964, Michael yinjiye mu itsinda The Jackson 5, ryarimo abavandimwe be Jackie, Tito, Jermaine, na Marlon. Nubwo yari umwana muto, Michael yahise agaragaza impano itangaje mu kuririmba no kubyina ndetse bituma indirimbo nka “I Want You Back”, “ABC”, na “I’ll Be There” ziba iz’ikirangirire mu myaka ya 1970.
Mu 1971, Michael yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse ahita asohora alubumu ye ya mbere ayita “Got to Be There”.
Mu 1979, Hakurikiyeho alubumu yise “Off the Wall”, yayobowe na Quincy Jones. Indirimbo nka “Don’t Stop ‘Til You Get Enough” na “Rock with You” zahise zituma ahita agera ku rwego mpuzamahanga.
Muri 1982 Yaje gusohora alubumu yise “Thriller”, iyi alubumu yamamaye cyane ku isi yose, igurisha kopi zirenga miliyoni 70. Iyi alubumu yarimo indirimbo zakunzwe cyane nka “Beat It”, “Billie Jean”, na “Thriller”.
Na nyuma yaho Michael yakoze izindi alubumu zakunzwe cyane zirimo Bad yasohoye 1987, Dangerous yasohotse 1991, na History yasohoye 1995.
Mu gihe yari ku isi Michael Jackson Yaranzwe n’ibikorwa byo gufasha abababaye, ndetse yageze aho abinyuza mu buryo bwa gihanzi. Urugero: indirimbo nka “We Are the World” yafatanije na Lionel Richie, mu rwego rwo gufasha abari bababaye babarizwaga muri Afurika, ni Nako byagenze ubwo bafashaga abababaye bari bari muri Haiti.
Mu 1993, Michael Jackson yatangiye kujya aregwa ibirego byo guhohotera abana, nubwo byaje kurangira mu bwumvikane, gusa ntibyarangiriye aho kuko mu mwaka wa 2000, yongeye kujyanwa mu nkiko ku birego nk’ibyo, ariko mu 2005 yagizwe umwere.
Michael Jackson yapfuye ku wa 25 Kamena 2009, afite imyaka 50. Ndetse byavuzwe ko yazize uruhurirane rw’imiti yatewe n’umuganga we, Conrad Murray. Michael Jackson yashyinguwe muri Forest Lawn Memorial Park i Glendale, muri California.
Michael Jackson yabaye icyitegererezo ku bahanzi benshi ku isi. Kuva ku buryo yabyinaga, imyambarire ye, no kugeza ku bihangano bye, yagize uruhare rukomeye mu guhindura umuziki w’isi. Uyu muhanzi Kandi yatwaye ibihembo byinshi, birimo Grammy Awards 15 n’ibindi bikomeye.