Reading: Louis Monday umuhanzi ukomoka I Burundi yashwanye n’Imana yo imuba hafi bitryo abikuramo inganzo

Louis Monday umuhanzi ukomoka I Burundi yashwanye n’Imana yo imuba hafi bitryo abikuramo inganzo

admin
By admin 2 Min Read

Louis Monday, ni umwe mu baririmbyi beza bakomoka I Burundi bahagaze neza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri ibi bihe. Ubwo yaganiraga na Sion.rw yahishuye aho igitekerezo cyo gokora indirimbo ye aherutse gushyira hanze akayita Arankunda cyavuye.

 

Iyi ni indirimbo irimo agace aririmbamo agira ati” arankunda ndabizi neza”. Ubwo yaganiraga na Sion.rw Louis Monday yavuze ku bibazo byinshi yanyuzemo ndetse yemeza ko yigeze kugirana amakimbirane n’Imana ashingiye kubintu yabonaga Imana itamukorera Kandi we yarageragezaga kuyegera,  ariko nubwo ibyo byose byabaye, Imana ntiyamijyiye kure ahubwo imuba hafi bitryo akabikoramo indirimbo ashimira Imana uburyo Imukunda.

 

Yagize ati”indirimbo Arankunda yaje bivanye n’ibihe bigoye naciyemwo aho nakoreraga Imana ukonshoboye kwose ariko nkaguma ndi mubibazo, kubura ivyogufasha umuryango, Sinabonaga ayo kwishura inzu ndetse inzara nayo ntiyari itworoheye, nibindi vyinshi. Yahise avuga ukuntu yazengurutse ibihugu byinshi ashaka Imibereho ariko bikanga, ati” nisanze ndi mu bihe mba mumakimbirane n’Imana nibwirako ndi umunyamukoshi n’Imana itanyitayeho, ariko naho ivyovyose vyabaye Imana yarabindindiyemwo ntaco vyangize! natahuye Ko Imana inkunda, nibazaga ko itanzi, nkibaza ko ntari umunyamugisha bivanye nivyo nariko ndanyuramwo ariko Imana ntiyigeze indeka nubwo nibazagako itankunda ntivyarivyo! ndahamyako yesu ankunda.

 

Nyuma yahise asaba abantu bari mu bibazo bibagoye ndetse babona ntanzira, kuba bakwegera Imana ndetse bakayizera bakazirikana urukundo rwayo.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *