Abakirisito bo muri Aleppo muri Siriya bafite impungenge kubera amateka mabi ku bintu bibi byagiye bikorerwa abemera Kristo, cyane cyane mu gihe imitwe y’aba-Islamisti yashyiraga mu bikorwa igikorwa cyo kubarwanya. Ibyo byabaye mu gihe abarwanyi ba Al-Nusra bahoze bafite imikoranire ya hafi na Al-Qaida, icyo gihe abakirisito bakorewe ubwicanyi, bafatwa kungufu, bakorerwa n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Ibi n’ibyo bituma ababarizwa mu idini rya gikirisitu bafite impungenge ko umutekano wabo utarinzwe mu gihe Aba barwanyi baba bigaruriye ibice bitandukanye bya Syria ku buryo bw’uzuye, kuko ngo nubwo abarwanyi bo mu mitwe y’aba-Islam, bavuga ko badashaka kubagira nabi, bemeza ko bafite amateka yerekana ubugome bwabo.
Muri 2013 – 2014 Aba bakirisito bavuga ko bakorewe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi Kandi bikozwe n’umutwe wa HTS (Hay’at Tahrir al-Sham) ndetse n’amashami y’abo cyane ko bari bafite imikoranire ya hafi n’umutwe wa al-Qaida igihe ibi bikorwa byakorerwaga abakirisito muri Syria.
Muri icyo gihe ab’abakirisito, barahutajwe ndetse bahatirizwa guhagarika imyemerere ngo bahindure idini cyangwa babure ubuzima. Hari n’igihe abakirisito bahubahutajwe mu bice bya Idlib na Hama, nyuma y’aho HTS yigaruriye ibyo bice muri 2017.
Ibyo bikorwa byatumye abakirisito bagira impungenge ko, nubwo bataratangira guhutazwa no gukorerwa ibindi bikorwa bibi muri iyi minsi, bashobora guhura n’ibibazo ku ngaruka z’intambara mu duce batuyemo. Impungenge zabo zishingiye ku mateka y’ibyabakorerwe ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba bishobora kwisubiramo muri icyo gihugu.