Bosco Nshuti agiye gutaramira ku mugabane w’iburayi mu bihugu bitandukanye
Umuhanzi w’umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga, Bosco Nshuti, afite urugendo rw’ivugabutumwa binyuze mu bitaramo bizenguruka umugabane w’i Burayi. Uyu umuhanzi yahamije ko Imana iri kumwe na we muri byose.
Mu kiganiro twagiranye na Bosco Nshuti, yatubwiye ko iyi Tour ayifata nk’icyiciro gishya mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa. Yagize ati:
“Iyi Tour ivuze kwaguka kw’ivugabutumwa ryanjye, kandi ni urugendo rwo kuvuga ubutumwa binyuze mu muhamagaro wanjye. Imana iri kumwe nanjye.”
Bosco Nshuti yavuze ko icyizere cye gishingiye ku Mana, ndetse yiteze ko izakorana na we bigatanga umusaruro mu buryo bwose mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ushobozi, ndetse no mu migendekere y’igitaramo nyamukuru kizasoza uru rugendo.
Ati “Nkomeje gukora kugeza ku munsi w’igitaramo.
Ku ibanga Ari Gukoresha dore ko kugeza ubu biri kuvugwa ko Ari we muhanzi uhagaze neza mu Rwanda mu njyana ya Gospel yagize ati”Ni Ubuntu gusa, nta kindi kidasanzwe. byose ni Imana.”
Iyi Tour yitezweho gufasha benshi kwegerana n’Imana, gusubizwa umutima w’ibyiringiro, no kurushaho gukomera mu kwizera. Bosco Nshuti, azwiho ubutumwa bwimbitse n’indirimbo zifite imbaraga zo gukiza imitima, no kwegerana n’Imana aho akunze kwibutsa abantu gucungurwa kwabo.
Uyu munsi uyu muhanzi yateguje indirimbo nshya Uwambitswe, yakoranye na Korali Siloam ibarizwa muri ADEPR kumukenke.
