Umuramyi Kunda Ruth umenyerewe mu ndirimbo ” Ibambe” Yongeye kugaruka mu nganzo agarukana Indirimbo “Amagambo” ya Patient Bizimana kuri ubu wibereye muri USA Kwa Donald Trump wagarukanye amategeko akarishye.
Mu kiganiro na Sion.rw Kunda Ruth yavuye imuzi ibyo kugaruka mu kibuga akagarukana imwe mu ndirimbo za Patient Bizimana .
Ati” kuri ubu ndumva Meze neza cyane mu bugingo ndakomeye, ndashima Yesu Kristo.
Uyu muramyi yavuze ku ntego yo kongera kugaragara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ruth ati”Intego yavuye mu kuba
ndi umuramyi Kandi nkunda kuramya Imana no gushaka kwibutsa abakunzi b’ibihangano byanjye ko mu buzima bwa Buri munsi tubamo ko dukwiye kuzirikana intego yatuzanye hano kw’isi ; ari yo kuramya no guhimbaza Imana no gukora imirimo myiza.
Avuga ku migabo n’imigambi afite mu mwaka wa 2025,Ruth ati” Niyemeje Gukora cyane no kubagezaho indirimbo nyinshi Kandi nziza zibahembura mu bugingo
Abajijwe impamvu yahisemo gusubiramo indirimbo” Amagambo” ya patient Bizimana, Yagize ati”Nkunda imiririmbire n’imyandikire ye bityo nkaba nifuza ko nk’umuhanzi wambanjirije muruyu murimo w’uburirimbyi yamfasha agashyigikira impano yanjye ,nanjye ikagera ku rwego rushimishije.”
Kunda Ruth Ni umwe mu banyempano barimo kuzamuka neza akaba yaramenyekanye mu ndirimbo “Ibambe, Nshatse Imana ” na “Nzaririmba”. Afatwa nk’umwe mu bahanzi batanga icyizere bitewe n’ijwi rye ryiza n’ubutumwa bwihariye mu ndirimbo z’ihumure n’izibanda ku gakiza.