Mu kwezi gushize nibwo Umuhanzi Serge Iyamuremye yagaragaye mu Rwanda by’umwihariko mu gitaramo cya Papy Claver na Dorcas cyabereye muri Intare Arena. Nyuma nibwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yahawe Umudari w’ishimwe n’umunyamakuru uri mu bagezweho mu nkuru zijyanye n’iyobokamana mu Rwanda, bwana Uwifashije Froduard uzwi nka Obededomu. Uyu mudari Serge Iyamuremye yawuhawe kuwa 5 Ugushyingo 2024.
Serge Iyamuremye na Froduard uzwi nka Obededomu, wamuhaye Umudari w’ishimwe.
Ubwo Sion yaganiraga na bwana Obededomu kuri uyu mudari, yagaragaje impamvu yahaye uyu mudari Serge Iyamuremye. Ati” hari abahanzi benshi batangiye mbere ye Ndetse n’abo batangiriye rimwe.Gusa dore umwihariko wa serge: Afite guhozaho ntajya asubira inyuma, gira udushya twinshi(creativity), Ni umwe mu bahanzi bakorana neza n’itangazamakuru ikindi buriya agira uruhare mu gufasha abandi.”
Ku mudari yahaye uyu muhanzi ndetse n’ubutumwa bifite, bwana Obededomu yagize ati “hambere aha, muri Gospel wasangaga umuntu ukoze neza agenerwa ishimwe!” Uyu mugabo yahise atanga urugero ati ” habagaho ibihembo bya groove award, salax award na sifa award. byatumaga umunyamakuru, umuririmbyi ,Abashumba ,korali n’ibindi byiciro runaka, iyo habagaho guhabwa igihembo,uwagihawe yabonaga ko ibyiza akora hari agaciro bihabwa. Rero nashakaga kugaragaza ko ishyaka n’umuhate bye Atari ubusa imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Gusa nibutsa n’abandi bantu babarizwa mu gisata cya Gospel ko gushima uwakoze neza Atari icyaha. Rero,umudari ni ikimenyetso gihabwa uwakoze neza.
umudari Serge Iyamuremye yahawe kubwo kumara imyaka 17 ahagaze neza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu kiganiro gito twagiranye, bwana Obededomu asoza yagaragaje umumaro w’umuhanzi Serge Iyamuremye. Yagize ati “Serge afite umumaro ukomeye muri Gospel Nyarwanda. Ni umwanditsi mwiza,ni umuramyi mwiza, ni umubyinnyi mwiza, ni umwe mu bajyanama beza, Kandi uruhare rwe ntabwo rugarukira ku buhanzi gusa, ahubwo abanyamakuru benshi ni inshuti ze! hari ibitekerezo byinshi ajya ampa, ati “uramutse wanditse n’inkuru Ivuga gutya hari icyo yahindura.
Kubwibyo byose, bwana Obededomu yemeza ko Serge Iyamuremye Ari ibuye rikomeye mu muziki Nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ngo n’uyu mudari yawuhawe kubwo kumara imyaka 17 ahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi afite igitaramo muri America aho asanzwe yarimukiye. Iki gitaramo kizaba kuwa 29 Ukuboza 2024, aho azahita anakoreramo Indirimbo (Live recording). Igitaramo yise one spirit kucyinjoramo bisaba kwitwaza amadorari 25 ahasanzwe, mugihe VIP Ari amadorari 50.
Umunyamakuru Froduard Obededomu asanzwe Ari n’umuyobozi wa TFS, company irebera inyungu z’abahanzi.