Reading: Kuba indirimbo yarebwa n’abantu benshi si byo bapimiraho ko yakoze umurimo kuruta izindi

Kuba indirimbo yarebwa n’abantu benshi si byo bapimiraho ko yakoze umurimo kuruta izindi

admin
By admin 1 Min Read

Gentil Misigaro waje mu Rwanda kuwa kabiri taliki 24 Ukuboza 2024, aho yitabiriye igitaramo kizabera muri BK Arena kuwa 29 Ukuboza 2024 cyiswe Joyous celebration live in Kigali, akigera I Kigali yagize umwanya muto wo kuganira n’itangazamakuru.

Gentil Misigaro yabajijwe umwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda abona ariwe uri ku gasongero, kuburyo Ari we waserukana ibendera ry’Igihugu. Iki kibazo bisa naho Gentil yari aziko azakibazwa kuko ngo mbere y’uko aza mu Rwanda yari yakiganiriyeho na Meddy umaze iminsi yiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati” Si ibanga, ibi maze iminsi mbiganiriyeho n’inshuti yanjye Meddy! Buriya ntago indirimbo kuba yarebwa n’abantu benshi ariho wapimira ko yakoze umurimo kurusha izindi. Kuko umusaruro w’Ivugabutumwa ni abakiriye agakiza biturutse k’ubyo bumvise.” Ugendeye ku gisubizo cya Gentil Misigaro, yagaragaje ko indirimbo ishobora kuba yarebwe n’abantu bake ariko ikagira umusaruro mwinshi kuruta iyarebwe n’abantu benshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *