Reading: Korari Shiloh yagaragaje impamvu yahisemo gukorera igitaramo I Kigali

Korari Shiloh yagaragaje impamvu yahisemo gukorera igitaramo I Kigali

didace
By didace 2 Min Read

Korari Shiloh yahishuye impamvu igitaramo cyayo “The Spirit Of Revival” kizabera i Kigali aho kubera i Musanze ari naho ibarizwa.

 

Mu minsi yashize ni bwo Korari Shiloh ibarizwa mu Itorero ADEPR Muhoza yatangaje ko igitaramo cyayo ngarukamwaka (The Spirit Of Revival) cya 2025 kizabera i Kigali.

Nyuma y’uko bigarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse abantu bamwe na bamwe batangiye kwibaza impamvu iki gitaramo kizakorerwa i Kigali aho kubera i Musanze nk’uko byari bisanzwe.

Kuri iyi ngingo, twaganiriye n’umuyobozi wa Korari Shiloh, Bwana Josue Mugisha. Abigarukaho yagize ati:

Nyuma y’uko twakomeje gutumirwa ku matorero atandukanye abarizwa mu Mujyi wa Kigali nka ADEPR Nyarugenge, ADEPR Ntora Church International Chapel, ADEPR Gikondo SGEEM, ADEPR Kicukiro Shell (aho tumaze kuhatumirwa inshuro ebyiri), ADEPR Gatenga, ADEPR Nyakabanda, ADEPR Kabuga, ADEPR Kacyiru n’ahandi, byatumye dutekereza kwegera abo bantu ngo dukorane ivugabutumwa “.

Uyu muyobozi yakomeje ati:

Ikindi, buriya twifuzaga ko ivugabutumwa ryacu ryaguka kuko Musanze tumaze kuhakorera ibitaramo bitandatu. Rero twiyumvisemo ko twatera intambwe tugakorera ahantu hagutse kuruta aho dusanzwe dukorera. Noneho byahuye n’ubwo butumire, icyizere kiriyongera. Ni uko twahisemo gukorera i Kigali.”

Mu bitaramo byabanje Korari Shiloh yabifashijwemo n’abarimo Elie Bahati, Papi Clever, Alexis Dusabe, Pasiteri Emmanuel Uwambaje, ndetse na Pasiteri Désiré Habyarimana n’abandi.

Igitaramo The Spirit Of Revival cyatangiye gukorwa mu 2018, aho kugeza ubu kimaze kuba inshuro 6. Uyu mwaka wa 2025 The Spirit Of Revival izabera i Kigali, izaba ibaye ku nshuro ya 7.

Nk’uko tubikesha Umuyobozi wa Korari Shiloh, iki gitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo) tariki ya 12 Ukuboza 2025. Iki gitaramo kizagaragaramo Korari Shalom ikunzwe na benshi, ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *