Reading: Korali Ukuboko kw’Iburyo yashyize hanze indirimbo Hari Igihugu, ikumbuza abantu ijuru

Korali Ukuboko kw’Iburyo yashyize hanze indirimbo Hari Igihugu, ikumbuza abantu ijuru

admin
By admin 1 Min Read

Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Gatenga, mu mujyi wa Kigali, ikaba Korali ikunzwe cyane. Ni Korali yashinzwe mu mwaka wa 1989.

Iyi Korali yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ikidendezi yakunzwe cyane aho nyuma y’imyaka imaze isohotse nanubu igikunzwe ku rwego rwo hejuru. Ese wowe wari wajya ahabereye ibirori by’umukobwa witegura kuba umugore (Bride Shower) ni gake uzataha utayumvise.

Kuri ubu inkuru igezweho n’uko Korali UKUBOKO KW’IBURYO yongeye gusohora indirimbo bise HARI IGIHUGU.

Indirimbo Hari  igihugu irimo ubutumwa buvugako nyuma yo kubabara , inzara agahimda ,ubukene, gupfusha , nibindi bibazo , hari ikindi gihugu tuzabomo (ijuru). Bati “turakangurira abantu kurikorera ngo tuzabaneyo.

Indirimbo Hashimwe Yesu niyo ndirimbo imaze igihe kinini ku rukuta rwa You Tube rwa Korali UKUBOKO KW’IBURYO, kuko yasohotse 28 Kanama 2020. Ni indirimbo nziza Ikozwe mu bugezweho bwa Live recording

Indirimbo yabo imaze kurebwa n’abantu benshi kuri uru rukuta rwabo ni iyitwa IKIDENDEZI. Imaze kurebwa n’abasaga 670 398. Nayo yasohotse 13 Ukuboza 2021. Korali UKUBOKO KW’IBURYO ni imwe mu makorali akomeye mu itorero rya ADEPR ndetse no mu Rwanda muri rusange.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *