Korali Shiloh ibarizwa mu karere ka Musanze Ururembo rwa Muhoza. Ni Korali imaze imyaka 7 ibayeho, bivuze ko yatangiye gukora umurimo nka Shiloh kuwa 3 Nzeri 2017. Kuri ubu iyi Korali ifite abaririmbyi 65.
Ni Korali imaze gukora ingendo w’Ivugabutumwa Hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugo. Shiloh ni izina rimaze kwigarurira imitima y’abantu benshi, hashingiwe ku miririmbire myiza yabo. Umubare munini w’abagize Korali ni urubyiruko, kuburyo murungano rwayo iza mu myanya y’imbere muri Korali z’iririmba neza mu Rwanda by’umwihariko mu itorero ADEPR.
Kuri ubu Korali Shiloh ifite igitaramo gikomeye uyu mwaka. Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 6, gusa kuri iyi nshuro muri iki gitaramo Shiloh izamurika umuzingo wayo wa mbere nkuko bwana MUGISHA Joshua Umuyobozi wa Korali Shiloh yabigarutseho ubwo yaganiraga na Sion.rw
Ati” nibyo koko dufite igitaramo dusanzwe dukora buri mwaka cyitwa Spirit of revival ubu kigiye kuba ku nshuro ya 6, gusa umwihariko nuko muri uyu mwaka tuzanamurika album yacu y’ambere twise NTUKAZIME, izaba igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho”. Yatumiye abantu muri iki gitaramo abizeza kuzahabwa ibyiza byose. Ati” hari udushya twinshi tuzaba turi muri iki gitaramo, gusa kamwe mubyo twababwira nuko hari indirimbo zizaririmbwa mu buryo ntekereza ko bizaba Ari ubwambere abenshi mubazaza bazaba babyumvise.
Iki gitaramo kizaba kuwa 22 Ukuboza 2024, kizabera kuri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, cyatumiwemo Korali ISEZERANO izaturuka mu mujyi wa Kigali Paruwasi ya Kabuga.